DOVE MAGAZINE

Prof. Romain Murenzi yashyizwe mu bajyanama ba Loni mu ikoranabuhanga

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon, yashyize Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda mu itsinda ry’impuguke icumi rishinzwe kuzamura ikoranabuhanga ku Isi.

Iryo tsinda rigizwe n’abahagarariye sosiyete sivile, urwego rw’abikorera n’impuguke muri siyansi .

Itangazo Loni yashyize ahagaragara rivuga ko izo mpuguke zatoranyijwe hagendewe ku bunararibonye zifite muri siyansi, imibereho myiza y’abaturage, ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ubushakashatsi.

JPEG - 98.3 kb
Prof Romain Murenzi

Abandi bagize iryo tsinda ni Peter Bakker (u Buholandi) Prof. Elmer William Jr Colglazier (U.S.A), Dr. Myrna Cunningham (Nicaragua), Ms. Elenita Daño (Philippines), Dr Hayat Sindi (Saudi Arabia), Dr Paulo Ernani Gadelha Vieira (Brazil), Dr Heide Hackmann (Afurika y’Epfo), Prof. Nebojsa Nakicenovic (Montenegro), na Prof. Xiaolan Fu (U Bwongereza).

Izo mpuguke zizakorana bya hafi n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihe cy’imyaka ibiri.

Zizakorana kandi n’irindi tsinda rya Loni rishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’Udushya mu ntego z’Iterambere Rirambye (IATT).

Prof. Murenzi na bagenzi be bazaha Loni ibitekerezo n’inama byafasha kugeza ikoranabuhanga ridahenze kuri bose kandi mu gihe gito binyuze muri gahunda z’iterambere rirambye (SDGs).

Prof. Murenzi ni impuguke mu Bugenge (Physics), yahagarariye Ishami ry’Ubugenge muri kaminuza ya Clark muri Leta ya Atlanta (USA), nyuma yaho yagizwe Minisitiri w’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga w’u Rwanda kuva muri 2001-2006.

Yavuye ku buyobozi bwa MINEDUC ayobora ikigo cya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Iterambere rirambye cy’Ishyirahamwe rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riharanira iterambere rya Siyans.

Mu Gushyingo kwa 2014, Ban Ki-Moon yashinze Murenzi kuyobora akanama ka Loni gashinzwe guhunda zo kugeza ikoranabuhanga na siyansi mu bihugu bikennye.

Kuri ubu ayoboye Inteko y’Isi kuri Siyansi, (TWAS), ifite icyicaro mu Butaliyani, ishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Perezida w’Inteko y’u Bushinwa yasuye u Rwanda
I Nyamata ‘niho hazabera’ ubukwe bwa Knowless na Clement
Portugal, itarahabwaga amahirwe, niyo yegukanye EURO2016
Tito Rutaremara asanga ’inzu yo kwa Habyarimana’ yashyirwamo ibibi byose yasize akoze

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.