DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Priyanka Chopra Wamamaye mu Gukina Filimi Yajyanywe kwa Muganga Igitaraganya

Share Button

Umukinnyi wa filimi z’uruhererekane mu rukundo (Serie), Priyanka Chopra ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde arabarizwa mu bitaro nyuma y’uko muri iki cyumweru dusoje yakoze impanuka akina Season 3 ya filimi yitwa Quantico.

Ubwo yarikumwe na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho; Priyanka wamamaye muri sinema y’Ubuhinde yituye hasi ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Nk’uko TMZ yabitangaje ngo Priyanka yituye hasi ari gukina umukino aho agerageza gucika igisirikare cya Amerika ishami ry’ubutasi FBI birangira yituye hasi arakomereka bihutira kumujyana kwa muganga.

Uyu mukobwa ku myaka 34 ukiri ingaragu ni icyamamare ku isi mu mirimo itandukanye.

Yigeze yegukana ikamba ry’umukobwa mwiza ku isi rya Nyampinga w’Isi (Miss World), usibye uburanga bwe bwamuhesheje ikamba rikomeye ku isi ni umukinnyi wa filimi akanayobora n’ibiganiro bitandukanye kuri televiziyo muri Amerika.

Priyanka Chopra yamamaye mu mafilimi atandukanye arimo Mary Kom, Barfi, Baywatch n’izindi.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Mu kumurikira album yabo, umwe muri Dream Boyz yaturitse ararira (Amafoto)
“Haracyari ibyiringiro”, igitaramo kije guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka“
Ishavu ryinshi Sheebah Karungi ahura n’umufana we ugiye kwicwa na kanseri
Umwanzuro Kanye West Yafashe Wababaje Benshi mu Bafana Be

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.