DOVE MAGAZINE
POLITIKE

EALA yamaganye icyemezo cy’u Burundi cyo kubuza abacuruzi guhahirana

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba (EALA) Daniel Fred Kidega mu biganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza. Hirya ni depite muri EALA, Hajabakiga Patricie

Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), yamaganye ibyakozwe na Leta y’u Burundi byo guhagarika ubuhahirane bw’iki gihugu n’u Rwanda, yemeza ko batangiye kubikoraho iperereza. Daniel Fred Kidega yavuze ko bitumvikana uburyo hari abayobozi batumva impamvu hashyizweho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe nyamara wari umuryango ugamije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage. Hagati aho na […]

Perezida Kagame yakoresheje pasiporo nshya ya AU ajya muri Tchad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 8 Kanama 2016, yakoresheje pasiporo nshya aherutse guhabwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, ubwo yajyaga muri Tchad mu muhango w’irahira rya Idriss Deby Itno. Kagame na Idriss Deby nibo Banyafurika ba mbere bahawe izo pasiporo mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize, […]

Abakuru b’ubutasi mu bihugu bya Afurika bahuriye mu Rwanda

Brig Gen.Joseph Nzabamwita

Abakuriye inzego z’ubutasi n’abatanga serivisi zo gucunga umutekano muri Afurika bahuriye mu Rwanda kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2016. Mu nama y’ihuriro bise CISSA (Conference of the Committee of Intelligence), abakuriye ubutasi mu bihugu 51 bya Afurika baraganira ku karengane gakorera Afurika binyuze mu bucamanza. Baranaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye Afurika biterwa n’u Burayi […]

Hon. Mukabalisa Perezida mushya w’ishyaka PL

Mukabalisa Donatille

Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Mukabalisa Donatille ni we watorewe kuyobora ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu PL (Parti Liberal). Yasimbuye Protais Mitali wahoze ayobora iryo shyaka, nyuma akaza kwirukanwa akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’abanyamuryango. Perezidante Mukabalisa Donatille wari watanzwe nk’umukandida kuri uyu mwanya na depite François Byabarumwanzi akaba ariwe wenyine wahatanye, Perezidante Mukabalisa yatowe ku […]

USA n’u Rwanda byaganiriye ku bibazo biri muri Sudani y’Epfo

Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na USA

Umujenerali mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe ushinzwe ingabo z’icyo gihugu mu ihembe rya Afurika (Combined Joint Task Force-Horn of Africa, CJTF-HOA) yaganiriye n’u Rwanda ku mvururu zimaze iminsi muri Sudani y’Epfo. Maj. Gen. Kurt Sonntag ku wa Kane yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba bemeranya ko ibibazo biri muri Sudani y’Epfo bitakemurwa […]

Mu magambo akarishye, Perezida Robert Mugabe yiyamye abamurwanya

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yihanije bikomeye, abamurwanya, barimo abahoze ari abasirikare, ibihugu by’amahanga n’amashyaka, avuga ko bagiye guhura n’ibibazo . Mu ijambo yavuze ku wa Gatatu ku ya 27 Nyakanga 2016, Mugabe yatangiye yiyama Pasiteri Mawarire Evan, wateguye imyigaragambyo yo kumwamagana yabaye tariki ya 6 muri uku kwezi. Ati” Abo bose ba Mawarire nshaka […]

Perezida wa ICC arashinjwa kwakira ruswa ngo ate muri yombi Bashir

Perezida wa ICC (ibumoso) na Perezida wa Sudan

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Silvia Alejandra Fernández de Gurmendi, arasabwa kwegura nyuma yo kuvugwaho kwakira amamiliyoni y’amadorali ya ruswa ngo ate muri yombi perezida wa Sudani, Omar al Bashir. Ikinyamakuru The London Evening Post kivuga ko hagati ya 2004 na 2015, uwo mucamanza ukomoka muri Argentina, yakiriye amadorali miliyoni 17 muri konti afite muri […]

Nkozasana, ushoje manda y’ubuyobozi bwa AU, yasabye Afurika kwishakamo ibisubizo

Nkozasana Dramini uyobora umuryango wa AU

Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ucyuye igihe, Nkosazana Dlamini Zuma yibukije abayobozi batandukanye bo muri Afurika n’u Rwanda rurimo, gushyira hamwe no gufatanya kuko ari bwo gahunda z’intego z’umwaka 2063 zizagerwaho. Madamu Nkosazana yabivugiye i Kigali, ku munsi wa mbere w’Inama ya 27 ya AU igiye kumara icyumweru kirenga ibera mu Rwanda. Umuyobozi […]

Netanyahu yavuye mu Rwanda asubije abashinja Isiraheli kwirukana impunzi

Netanyahu na Kagame baganira n’itangazamakuru

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda yahakanye ibirego by’uko igihugu cye kirukana Abanyafurika bagishakamo ubuhungiro, kikabohereza mu Rwanda. Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu byakunze gushinja Isiraheli gufata nabi Abanyafurika bayishakamo ubuhungiro, biganjemo abaturuka muri Sudani na Eritrea, bagafungwa, bakicishwa inzara, ndetse bikavugwa ko icyo gihugu gifite umugambi wo […]

Incamake ya gahunda y’inama ya AU igiye kubera mu Rwanda

Inyubako ya Kigali Convention Center izakira inama ya AU

Kuva tariki ya 10 kugera ku ya 18 Nyakanga 2016 mu Rwanda hazabera inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Afurika, izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika. Kuva ku itariki ya 10 kugera ku ya 12 Nyakanga, hazaba ibiganiro bizitabirwa na b’Ambasaderi b’ibihugu by’Afurika, abahagarariye ibihugu muri AU, ndetse n’abakozi b’inzego na Komisiyo bya […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.