DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
POLITIKE

Congo: Etienne Tshisekedi yapfuye

Etienne Tshisekedi

Umunyapolitike wari ukomeye cyane  warwanyaga ubutegetsi  bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo buriho yapfuye.   Uyu munyapolitike Etienne Tshisekedi yapfuye ku mugoroba wo ku r’uyu wa Gatatu taliki ya 1 z’ukwezi kwa 2 uyu mwaka wa 2017. Urupfu rwa Etienne Tshisekedi rwemejwe na Bruno Tshibala uhagarariye umutwe wa UDPS,akaba ari n’umuvugizi w’imitwe itavuga rumwe na Repubilika […]

Nta Munyamerika Wemerewe Kwinjira muri Irani

Perezida Hassan Rouhani wa Irani

Igihugu cya Irani cyasohoye itangazo rikumira umuturage wa Amerika kwinjira ku butaka bwacyo, ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump ahaye akato ibihugu byiganjemo idini ya isilamu gukandagiza akarenge ku butaka bwayo.  Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ubutwererane wa Leta wa Irani yavuze ko mu gihe Trump akomeje kwamagana abakomoka mu bihugu […]

Gambia: Perezida Adama Barrow azava iy’ubuhungiro kuri uyu wa Kane

Adama Barrow

Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow yasabye ko ingabo z’umuryango w’abibumbye ziguma mu gihugu cye mu gihe kigeze ku meze atandatu, Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kane. Mohammed Ibn Chambas intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu burengerazuba bw’Afurika ko Perezida Adama Barrow yasabye ko izi ngabo zaguma ku butaka bw’iki gihugu ngo zicunge […]

Uyu mupadiri ushaka kuba Perezida, Ni umutekamutwe kabuhariwe

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Thomas Nahimana warutegerejwe i Kigali aje mu bikorwa byo gutangira kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’iguhugu kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2017 ntiyigeze ahakandagiza akarenge. Uyu mugabo w’imyaka 45 washinze ishyaka rye “Ishema ry’u Rwanda”, kuri benshi batangiye gufata uyu mu Padiri nk’umutekamitwe ukaze dore ko iyi atari inshuro ya mbere abeshye. Padiri Thomas […]

Yahya Jammeh yashyize arekura ubutegetsi

Yahya Jammeh

Umunyagitugu Yahya Jammeh warumaze kubutegetsi imyaka 22 yashyize araburekura nyuma yo kunangira kubuha Adama Barrow wamutsinze mu matora umwaka. Ibi bibaye nyuma y’uko Adama Barrow arahiriye mu buhungiro aho yarari miri Senegal, igihugu cy’abaturanyi. Jammeh aganira n’abanyamakuru Kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko arekuye ubutegetsi ku mugaragaro kubwo kwanga gushora igihugu cye mu mvururu zakurikirwa n’ubwicanyi. Uku kwisubiraho […]

I Kigali ubujura bwafatiwe umwanzuro: Polisi y’u Rwanda yafashe Mudasobwa, Televiziyo zirenga 100, ibikoresho byo murugo n’amaterefone Byari byaribwe.

Ibiro bya Polisi

Nubwo ubujura bwakaze muri Kigali no munkengero zayo, Polisi y’igihugu ikomeje kugenda ifata bimwe mubikoresho biba byaribwe. Nkuko tubikesha polisi y’u Rwanda, yatangaje ko ubu ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ikorera i Remera mu mumujyi wa Kigali habitswe ibikoresho byikoranabuhanga ari byo mudasobwa, televiziyo, amatelefone ndetse nibindi byinci byo murugo byari byaribwe. Polisi […]

Ni Muntu Ki: Menya Byinshi kuri Donald Trump

Mu mpera za 2016 nibwo Abanyamerika bemeje bidasubirwaho ko Donald Trump abaye perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika binyuze mu matora. Ese Trump ni muntu ki? Ku itariki 8 Ugushyingo 2016, nibwo Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zabonye perezida mushya ariwe Donald John Trump. Donald Trump yatuwe ku majwi 304 kuri 227 […]

Gambia: Perezida Yahya Jammeh Yongerewe iminsi 90 ku butegetsi

Inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Gambia yongereye iminsi mirongo icyenda ku gihe perezida Yahya Jammeh  yagombaga kumara ku butegetsi. Nyuma y’uko muri iki gihugu habaye amatora, bigatangazwa ko hatowe Adama Barrow, Perezida wari usanzweho Yahya Jammeh yahakanye ibyavuye mu matora anatangazako atazamuha ubutegetsi. Mu gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane aribwo perezida […]

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Donald Trump

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku buyobozi bwe Amerika ishobora kugabanya uruhare igira mu bibera kuri uyu mugabane. Ibyo bibazo byabajijwe Ishami ry’Ubutegetsi bw’Igihugu rishinzwe umugabane wa Afurika n’impuguke zazobereye politiki yo kuri uyu mugabane. […]

Kenya: Imyiteguro y’Amatora y’umukuru w’igihugu irarimbanije

Amatora muri Kenaya 2017

I Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya hazindukiye abaturange benshi biyandikisha mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Gashyantare uyu mwaka. Abaturage bati “ Ni uburenganzira bwacu bwo kwitorera umukuru w,igihugu cyacu mushya.” Ni ubwa mbere umunsi wa mbere witabiriwe n’abantu benshi nk’uko komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya, IEBC. IEBC yagaragaje ikibazo cyuko ku munsi wambere […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.