DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bato 363

Share Button

Kuri sitade ya Kigali mu karere ka Nyarugenge, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 9 yatumye abapolisi bagirwa ba ofisiye bato .  Abagizwe ba ofisiye bato ni 363 barimo ab’igitsinagore 33 ; umuhango wahuriranye  n’uwo kwizihiza isabukuru ya 17 ya Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe uba buri taliki ya 16 Kamena buri mwaka.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  witabiriye akanayobora umuhango w’isabukuru ya 17 ya Polisi y’u Rwanda mu mpanuro yahaye ba ofisiye bashya  , yatangiye abashimira akazi bakoze mu mahugurwa ariko ababwira ko imirimo nyir’izina aribwo igiye gutangira maze agira ati:”Turizera ko ibyo mwize muzabikoresha neza.”

Perezida Kagame asoza ubutumwa bugenewe abarangije amasomo yagize ati:”Tuributsa abapolisi barangije amasomo ndetse n’abandi basanze mu kazi ko  amahugurwa n’ubumenyi bafite bidahagije ahubwo bugomba kujyana n’uko babukoresha mu kazi  ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza n’umuco ngo buzuze inshingano zabo uko bikwiye. “

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Jonstone Busingye ari nawe wabahaye  ku mugaragaro ipeti ribanza ku rwego rwa ba ofisiye bato (Assistant Inspector of Police) nk’uko abyemererwa n’itegeko  , mu ijambo yagejeje ku mbaga yari ihateraniye yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kubera ubufatanye n’ubwitange bagize kugirango u Rwanda rukomeze kuba igihugu kigendwa ijoro n’amanywa.

Minisitiri Busingye yagize ati:” Aya mahugurwa yahawe bariya ba ofisiye bashya n’andi agenewe ibindi byiciro by’abapolisi, hubakiwe ku nama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze  ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda umwaka ushize, ko ubwiyongere bw’umubare w’abapolisi bugomba kujyana n’ubumenyi, ubushobozi,   n’ubunyamwuga.”

Mu gusoza, Minisitiri Busingye yavuze ko, inzira yo kubaka Polisi nk’Urwego rw’iyubahirizwa ry’amategeko (Law Enforcement Agency) ikomeje aho yavuze ko amavugururwa yemejwe ko akorwa muri Polisi y’igihugu akomeje .

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali CP Vianney Nshimiyimana, yagize ati:” Abashoje  bakaba baratangiye amasomo ku italiki ya 31 Kanama 2016,   aho bize by’umwihariko  kubungabunga umutekano haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

CP Nshimiyimana yavuze kandi  ko amasomo bize arimo  ajyanye n’ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, amategeko, ikoranabuhanga mu gukora iperereza, ubutabazi bw’ibanze, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, ndetse bakaba baragiye bahabwa n’ibiganiro bitandukanye n’abashyitsi bagiye babasura bakora mu nzego zinyuranye.

Umuyobozi w’ishuri rya Gishali   akaba yashoje ashimira ababaye ba ofisiye bashya  avuga ko yizeye ko batazatenguha ishuri ryabahaye ubumenyi mu kuzuzuza neza inshingano zabo, ngo kuko bakurikiye neza amasomo kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza.

 

 

 

 

Uyu muhango wari witabiriwe na ba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, uw’Uburezi Papias Musafiri Marimba, umunyabanga wa Leta ushinzwe ivugururwa ry’itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi muri Polisi ndetse  n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda batandukanye.

Gisanura Nkingamuheto : Umucurabwenge w’u Rwanda rw’ubu
Gutinya Malariya byatumye hasubikwa itorero ry’abarangije ayisumbuye
U Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abayahudi
Dushime Abanyarwandakazi b’Indashyikirwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.