DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Piano yavuye muri The Super Level

Sheja Olivier, uzwi cyane nka Piano The Groove Man yavuye muri Studiyo ya The Super Level, atangira kwikorera ku giti cye.

Piano ni umwe mu bari bagize inkingi za mwamba za The Super Level, kuko ari we wahakorega wenyine wahakoreraga nk’utunganya indirimbo abagana iyi nzu.

Mu kazi ke, Piano yatunganyaga nyinshi mu ndirimbo z’itsinda rya Urban Boyz rya Richard Nsengumuremyi uyobora The Super Level.

Piano yanakorega indirimbo n’abandi bahanzi b’abakiriya baganaga iyi nzu iri i Nyamirambo.

Mu kiganiro cyihariye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Piano yavuze ko amasezerano yari afitanye n’iyi nzu yarangiye, kandi ko adateganya kuyongera, kuko hari ibikorwa bye yifuza kwagura.

Piano RWANDA

Piano yavuye muri The Super Level ajya gushinga inzu itunganya umuziki ye bwite (Ifoto/Irakoze R.)

Piano aravuga ko nawe ateganya gushinga inzu itunganya umuziki ye, ikitwa ‘Groove Music Records’.

Yagize ati “amasezerano yararangiye ubu ngubu nta masezera dufitanye na Super Level , ndi mu mishinga yindi yo gutegura uburyo nshobora kwikorera ngakora studio yanjye nkagerageza kwagura umuziki muri rusange.”

Piano avuga ko atanateganya gukorera izindi nzu z’umuziki zo mu Rwanda, kandi ko no muri Super Level adateganya gusubiramo, ati “icya mbere nifuza kuri njyewe ni iterambere, sinteganya gukomeza gukorana na Super Level”.

Prosper Iraguha, uhagarariye ubuyobozi bwa The Super Level yabwiye Iki Kinyamakuru kuri ubu muri iyi nzu nta wundi utunganya indirimbo usimbura Piano bari babona.

Gusa avuga ko mu gihe hagishakishwa uzamusimbura, ko Mico The Best ari gufasha iyi nzu gutunganya indirimbo, kandi ko hari ubwo na Piano yinyabya akaza kuharangiriza imishinga yatangiye.


SRC: IZUBA RIRASHE

Kigali: Amafaranga yo mu buraya yamubereye nk’umuvumo
Uwigeze kuba Minisitiri muri Uganda yaguye mu mpanuka n’umuryango we
Celine Dion yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu njyana ya Rap
Mu mafoto:Twasuye Producer Evydecks watangiye akorera ubuntu none arahembwa amagana

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.