DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Uganda: Perezida Museveni yatangaje ko nagira imyaka 75 azava ku butegetsi

Share Button

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko narangiza manda y’imyaka itanu mu 2021 atazongera kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa NTV, Patrick Kamara; ku nshuro ya mbere, Museveni yagaragaje ko ashaka kurekura ubutegetsi.

Abajijwe niba imyaka ikwiriye kumuzitira mu kuyobora, Museveni yagize ati “ Iyo ngingo nari nayibagiwe, ntabwo twayiganiriyeho ariko reka tuyivugeho … ntekereza ko nyuma y’imyaka 75, ngendeye kuri siyansi, ingufu ziba zigenda zigabanuka.”

Avuga ko umuyobozi mwiza ari utarageza ku myaka 75.

Ati” Ndabizi hari abayobozi bamwe bayoboye na nyuma y’imyaka 75. Ariko ntekerezako abakora cyane ari ababa batarageza kuri iyo myaka.”

Museveni Uganda
Museveni, unayoboye ishyaka rya NRM azuzuza imyaka 75 mu 2019.

Umunyamakuru yamubajije ati” Ushatse kuvuga ko utazongera kuyobora nugeza kuri iyo myaka?”

Ati” Oya rwose , sinshobora.”

Bitandukanye no mu myaka ishize ubwo yavugaga ko adateganya kuva ku butegetsi. Muri 2014 yavuze ko buri gihe iyo ashatse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abanya-Uganda bongera bakamutora.

Ati” Bisa nk’aho abanya-Uganda badashaka ko njya mu kiruhuko kuko iyo mbibabajije binyuze mu matora, miliyoni eshanu barambwira ngo wigira aho ujya, guma hano.

“Uzabumva baririmba ngo ‘tajakugenda tajakugenda’ (ntazagenda). Babishatse najya kuruhuka nishimye kuko ntabuze aho nduhukira. Ndi umwe mu bagize ishyaka ryanjye, nkora icyo ishyaka rishaka.”

Perezida Museveni amaze imyaka 30 ku butegetsi. Mu matora yabaye muri uyu mwaka yatorewe kuyobora manda ya gatanu, atsinze Kizza Besigye n’amanota 61% kuri 35%.

Nyuma yahoBesigye yatangaje ko amatora yabayemo uburiganya, arirahiza nka perezida wa Uganda, ndetse anafungwa kenshi.


SRC: IGIHE

Hashyizwe ahagaragara amabanga y’uburyo perezida wa Sudani, Omar el-Bashir yasohotse muri Afurika y’...
HCR ifite inzozi zo kubona impunzi zo mu Rwanda mu mikino olempike
Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976
Kidum agiye gukorera igitaramo i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.