DOVE MAGAZINE

Perezida wa Misiri yahawe ikaze na Perezida Paul Kagame

Share Button

Abdel Fattah el-Sisi Perezida w’igihugu cya Misiri yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame kuri uyu wa 15 kanama 2017, saa sita z’amanywa ubwo yari amaze gusesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Uru ruzinduko yagiriye ino mu Rwanda ni uruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibi bihugu by’u Rwanda na Misiri.

Perezida Abdel Fattah el-Sisi yagiye ku ubuyobozi muri 2014 azwiho kuba ari umwe mu baperezida bakiri bato mu myaka kuko yavutse muw’1954 bigaragare ko adashaje.

Abdel Fattah el-Sisi  uruzinduko rwe ruzamara iminsi ibiri, aje mu Rwanda akubutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania naho yaramaze iminsi ibiri.

Mu myaka ikabakaba itatu amaze ku butegetsi uyu mu perezida yakomeje kugaragaza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri ndetse umubano w’ibihugu byombi urashimishije.


Abdel Fattah el-Sisi Perezida wa Misiri yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Col Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza bongeye kugaragara imbere y’urukiko basaba g...
Hibazwa uko Perezida Kikwete nk’umuyobozi WA EAC, azitwara ku bibazo bya FDLR
Abasirikare 5 ba RDF barashwe na mugenzi wabo boherejwe kuvurirwa muri Uganda
U Rwanda rwemereye Isi izindi ngabo 1600, indege n’ibitaro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.