DOVE MAGAZINE

Perezida Paul Kagame yakiriye abashoramari bibumbiye muri Pharo baganira ku ishoramari mu Rwanda

Share Button

Pharo ni ikigo kimaze kwamamara mubyerekeranye no gucunga imari cyane cyamamaye muri USA, Aziya n’uburayi, ubu abayobozi bacyo barimo gukorera umwiherero mukarere ka Rubavu ni abayobozi babarirwa kuri 60 bayobora ibikorwa bya Pharo.

Iki kigo kandi ni kimwe mubishora imari mu Rwanda mubyerekeranye n’ubwubatsi no mumitungo kandi ukurikiye ikiganiro bagiranye na perezida Paul Kagame bavuze ko bazakomeza gushora imari mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi  Gatete Claver, yavuze ko iki kigo cyabijeje ko umunsi u Rwanda ruzashyira impapuro mpeshwamwenda ku isoko mpuzamahanga bazaba biteguye gushoramo amafaranga.

Ikindi kandi Ambasaderi Gatete yavuze ni Uko abona bakunze uRwanda akaba yavuzeko nta gushidikanya dufite abafatanyabikorwa bo mumunsi iri imbere.

Umuyobozi wa Pharo Guillaume Fonkell,  mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017.

Uyu muyobozi wa Pharo yagize ati “.Dusanzwe dushora imari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, haba mu kubaka inzu, mu mitungo no mu mpapuro z’agaciro, kandi turashaka gukomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda.”

                        Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Pharo

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Kurwanya abayoboke ba NRM ninko gukoza urutoki mu kibuno cy'ingwe - Perezida Museveni
Kwibuka22: Perezida Kagame na Magufuli bunamiye abazize Jenoside
Kanyankore yahamagaye Abakinnyi 26 bazakina na Ghana
Perezida Kagame ategerejwe mu nama idasanzwe ya CEEAC muri Gabon

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.