DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Perezida Patrice Talon wa Benin ageze i Kigali

Perezida Patrice Talon amaze kugera i Kigali ku gasusuruko kuri uyu wa mbere, aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu aho aje kandi avuye i Nairobi mu nama yahuzaga u Buyapani na Afurika.

Perezida Patrice Talon

Perezida Patrice Talon yageze i Kigali kuri uyu wa mbere

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Benin yatangaje ko Perezida Talon aje mu Rwanda gutsura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku gutanga umusaruro mu buhahirane no guteza imbere inyungu z’abatuye ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rwe, ibihugu byombi bisinya amsezerano asobanura neza iby’ubu bufatanye.

Mu ruzinduko rw’uyu mugabo uyobora Benin kuva mu kwezi kwa kane 2016,  biteganyijwe ko azasura icyanya cyahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone)  asure ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Patrice Talon umucuruzi ukomeye w’ipamba muri Benin, igihugu cye ipamba niryo ryinjiza hafi 40% ku bukungu bw’igihugu kuko banafite inganda ziritunganya.

BeninBenin ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bucuruzi bw’ipamba


SRC:UMUSEKE

Perezida Nkurunziza ntiyitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu biga ku bibazo by’ u Burundi
Miss Uwase Vanessa yasubije abamukwennye yambaye ubusa hejuru
U Burusiya bwiyemeje kuzamura umubano bufitanye n’u Rwanda
Perezida Kagame yakoresheje pasiporo nshya ya AU ajya muri Tchad

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.