DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Perezida Barack Obama yujuje imyaka 55

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yizihije isabukuru y’imyaka 55 ku ya 4 Kanama 2016.

We n’umuryango we bakoreye ibirori by’uwo munsi muri resitora yo mu mujyi wa Georgetown ndetse kuri uyu wa Gatandatu barajya mu karuhuko.

Umugore we Michelle abinyujije kuri Twitter yamubwiye ubutumwa bw’urukundo ati” Ku myaka 55 uracyari umusore kandi inseko yawe ihora inkora ku mutima buri munsi.”

Abandi bakomeye muri USA nka Visi-Perezida Joe Biden bashyize kuri Twitter ubutumwa butandukanye. Biden ati “Umuvandimwe kuri njye, inshuti nyanshuti y’ibihe byose.”

 

President Barack Obama, First Lady Michelle Obama, and daughters Sasha and Malia, pose for portrait photos in the Oval Office, Dec. 11, 2001. (Official White House Photo by Pete Souza)
Obama, Michelle n’abakobwabo Sacha na Malia

Naho umukandida w’ishyaka ry’abademocrates, Hillary Clinton yashyizeho ifoto ari kumwe na Obama baseka.

Barack Hussein Obama II yavutse ku ya 4 Kanama 1961, avukira i Honolulu muri Leta ya Hawaii muri USA, ni mwene Barack Obama Senior, Umunyakenya n’umunyamerikakazi w’umuzungu, Stanley Ann Dunham.

Ni we perezida wa 44 akaba n’uwa mbere w’umwirabura wayoboye USA. Muri uyu mwaka nibwo arangiza manda ye ya kabiri y’imyaka ine. Uzamusimbura azava hagati ya Hillary Clinton na Donald Trump.

We na Michelle Obama babyaranye abana babiri, Malia Ann Obama na
Natasha Obama


SRC: IMVAHO NSHYA

Kigali: IGP Gasana yagiranye ibiganiro n’Abanyakenya ku kurinda ibyaha
Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi yahishuye ibyo akunda mu mibonano mpuzabitsina
U Buyapani bwatanze miliyari 44 y’umuhanda wa Kayonza-Rusumo
Abarundi bafashije Leta ya Habyarimana kumenesha abatutsi mu Bugesera

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.