DOVE MAGAZINE

Perezida Obama yatangiye gukoresha Twitter ye bwite

Share Button

 

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemeje ko Perezida Barack Obama yafunguye konti ya Twitter azajya atangiraho ibitekerezo bye ku giti cye.

Nk’uko byemejwe na Perezidanse ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Twitter ya Perezida Obama ni @POTUS (President Of The United States).

Mu masaha Perezida Barack Obama amaze akoresha konti ye nshya ya Twitter ku giti cye, amaze gukurikirwa n’abantu barenga miliyoni.

Konti bwite ya Perezida Obama ni @POTUS

Perezida Obama yahise atangira gukurikira abantu 65 barimo Bill Clinton, George Bush, n’umugore we Michelle Obama ukoresha @FLOTUS.

Ntabwo akurikira abandi bantu bakomeye barimo Hillary Clinton cyangwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron.

Amagambo yanditse bwa mbere agitangira gukoresha uru rubuga nkoranyamabaga, yagize ati “ Muraho, Ni Barack. Nibyo! Mu myaka itandatu maze hano, noneho bemeye kumpa konti yanjye.”

Barack Obama yari asanzwe afite konti ya Twitter ariko yakoreshwaga n’abategura ibikorwa bye.

Mu gihe yabaga agize icyo yandika kuri urwo rukuta @BarackObama, yongeragaho ijambo BO (Barack Obama) rigaragaza ko ariwe bwite ubyanditse.

Ibitekerezo bya Perezida Obama byaherejezwaga n’ijambo BO


Mukaneza M.Ange

SRC/IGIHE

Kigali: Huzuye igorofa rya miliyari 30, rizakoreramo abacuruzi 1500
Abagenzi bakomeje kwibaza impamvu y'izamuka ry'ibiciro mu gihe ibiciro bya peterore byagabanutse
Israel: Umugore wa Netanyahu yatutse umukozi acibwa asaga miliyoni 30
Nigeria: Nyuma yuko yigize Yesu agaheka umusaraba dore ibyamubayeho

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.