DOVE MAGAZINE

Perezida Mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, Yarahiye

Share Button

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumwe tariki 14 Gicurasi, Emmanuel Macron, yarahiriye kuyobora Ubufaransa mu muhango wayobowe na Laurent Fabius, Perezida w’inteko irinda itegekonshinga.

Mu birori byakurikiwe n’abantu benshi ku isi byabanjirijwe no kunamira abasirikare batazwi baguye mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’isi.

Mu muhango wo kurahira watangiye ku isaha ya 11:39, Perezida Macron yavuze ko agiye guhangana n’ibibazo bikomeye Ubufaransa burimo. Muri ibyo bibazo harimo igihangayikishije umugabane w’uburayi cy’Abimukira ndetse n’iterabwoba rikorwa n’imitwe ishamikiye kuri Al Qaeda.

Mu ijambo rye Macron yavuze ko umugabane w’Uburayi ukeneye impinduka avuga ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’ibindi muri izi mpinduka.

Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango w’irahira rya Macron, harimo Perezida Francois Hollande ucyuye igihe,umuyobozi wa IMF, Madame Christine Lagarde n’abandi batandukanye.

Perezida Macron kuri uyu mugoroba arahura n’umuyobozi mukuru w’umugi wa Paris, binateganijwe ko azatangaza Minisitiri w’intebe kuri uyu wa mbere.

Emmanuel Macron


Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Uganda: Generali Sejusa asanga ntacyo bimaze kwitabira amatora ya 2016
Burundi: Hafi y’umupaka w’u Rwanda haravugwa imyitozo y’Imbonerakure n’Interahamwe
Dore uko umugabo n’umugore bakwitegura gutwita mu gihe babikeneye
Polisi yasabye abikorera kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.