DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Perezida Magufuli Yirukanye Minisitiri w’Itumanaho Nta Nteguza

Share Button

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2017 Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli, yirukanye ku mirimo uwari Minisitiri w’itumanaho bwana Nape Nnauye nta nteguza.

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, ivuga ko bwana Nnauye yangiwe kwinjira aho Minisiteri yarayoboye ikorera.

Nape Nnauye yirukanwe nyuma y’umunsi umwe ategetse umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam,Paul Makonda gutwika imwe mu maradiyo na Televisiyo byigenga byakoreraga muri uyu mugi.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli

Magufuli w’imyaka 57 yahise asimbuza ako kanya uyu wari Minisitiri umwanya we awuha Dr Harrison Mwakyembe ndetse anategeka ko Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Dar es Salaam akurikiranwa.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Abunganira Col Byabagamba na (Rtd) Brig.Gen Rusagara banze kwitaba urukiko
Kayonza:Basabye ko Kagame ayobora u Rwanda ‘ubuzima bwe bwose’
Uganda: Hatoraguwe imirambo ine iboheye mu mifuka
Mu karere ka Nyamagabe umugabo yakubiswe kugeza apfuye akekwaho kwiba amateke

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.