DOVE MAGAZINE

Perezida Kenyatta yabonanye n’abaperezida barimo Kagame abasaba ubufasha

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yabonanye n’abakuru b’ibihugu barenga 30 muri Morocco, abasaba ko bazamuba inyuma mu gutora Amina Mohamed ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Aba bakuru b’ibihugu uhuru Kenyatta yabonanye na bo, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Nigeria, uwa Gabon, uwa Seychelles, uwa Comoros, Sudan, Senegal n’abandi.

Uyu mubonano hagati ya Perezida Kenyatta n’aba bayobozi, wabereye i Marrakech muri Morocco aho aba bakuru b’ibihugu bari mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, nk’uko ikinyamakuru The Daily Nation kibivuga.

Amina Mohamed usanzwe ashinzwe ububanyi n’amahanga muri Kenya, ahanganiye umwanya wo kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe aho ari kumwe n’abandi bakandida barimo ukomoka muri Equatorial Guinea, Tchad, Senegal na  Botswana, mu matora azaba muri Mutarama muri Ethiopia umwaka utaha.

Perezida Kenyatta kandi abonanye n’aba bakuru b’ibihugu, nyuma y’aho na bwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na bagenzi be bo mu Muryango wa Afurika y’Uburazirazuba, bahuriye muri Kenya aho bose bemeranyije gushyigira Amina Mohammed mu guhanganira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu nama yaberebeye muri Nairobi Hoteli, ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda Louise Mushikiwabo, uwa Tanzania Augustine Mahiga, uwa Uganda Sam Kutesa n’u Burundi Aimable Otis, bose bemeranyijwe ko bagomba kujya inyuma ya Mohammed mu guhatanira uyu mwanya ukomeye.

Ni amatora yo gusimbuza Umunyafurika y’Epfo Nkosazana Dlamini-Zuma, umaze imyaka ine ayobora Komisiyo ya AU kuva mu 2012, ariko udashaka indi manda nubwo ayemererwa n’amategeko.

Amina Mohamed w’imyaka 55 yakoze inshingano zitandukanye zirimo guhagararira igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Umunyamabanga Mukuru n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibidukikije, i Nairobi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta muri Morocco
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta muri Morocco


SRC: IZUBA RIRASHE

Obama na Papa Francis ntibaje mu myanya 2 ya mbere y'abakomeye ku isi!
Menya byinshi ku muco wo kumviriza nyuma y'ubukwe mu Rwanda rwo hambere!
Umunyarwandakazi mu bakobwa bagiranye ibihe byiza n’umuherwe Gitawo i Kampala
Libye: Abasaga 40 baguye mu gitero cy’indege cyagabwe kuri Islamic State

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.