DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutarebera ababaha serivisi mbi

Share Button

Mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye kuwa 15-16 Ukuboza 2016, Perezida Kagame yagarutse ku mitangire ya serivisi, anenga abazihabwa nabi bakicecekera ntibabaze impamvu yabyo cyangwa ngo batange inama z’uko babyifuza.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yavuze ko imitangire ya serivisi ari ikintu cy’ingenzi Abanyarwanda bakwiye gukangukira, bakagira n’ubutwari bwo kujya banenga aho badahawe serivisi nziza.

Ati “Ndavuga ku batanga serivisi n’abazihabwa, iyo ukorerwa ikintu akenshi uba uri bunishyure umuntu akakiguha uko ashatse kose, uko giteye uko ariko kose ukakira ukishyura ukagenda uba ufite ikibazo nawe.”

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2016 rinatanga ikaze mu wa 2017, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku ngingo yo gutanga serivisi nziza, yibutsa ko abaturage iyo basaba guhabwa serivisi nziza baba bafashije ubuyobozi.

Yongeye kugaruka ku ngingo yo kutarebera imitangire mibi ya serivisi, avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gusaba serivisi ashaka kandi akayihabwa uko abyifuza, bitamunyura agasaba ibisobanuro kandi agatanga inama.

Ati “Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi. Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazarushaho kugera kure bifuza nibashyira imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo bafitiye igihugu cyabo.

 

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukangukira gutanga serivisi zinoze
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukangukira gutanga serivisi zinoze

SRC: IGIHE

Perezida wa Njyanama y'akarere ka Burera yeguye
Indege ya Air France yaguye muri Kenya bitunguranye kubera kwikanga igisasu
Perezida Magufuli ategerejwe mu Rwanda
Kenya: Al Shabaab Yishe Abantu Icyenda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.