DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Perezida Kagame yakiriye Patrice Talon uyobora Benin

Perezida Patrice Talon uyobora Benin yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirirwa na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 29 Kanama 2016.

Talon aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, yari avuye mu nama ihuza ibihugu bya Afurika n’u Buyapani.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Patrice Talon baganira ku mubano w’ibihugu byabo, bakanashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Perezida Kagame yakiriye TalonPerezida Kagame yakiriye Talon uyobora Benin

Talon kandi azasura agace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone) n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Patrice Talon ni umucuruzi ukomeye watangiye kuyobora Benin ku ya 6 Mata 2016.


SRC:IMVAHO NSHYA

IBIHUGU 10 BY'AFURIKA BIFITE ABAKOBWA BEZA KURUSHA IBINDI ( REBA AMAFOTO)
Yibasiye Pfla, Mafialand, Young Grace, Oda Paccy, Fearless, Kina Music, Knowless, Clement , Allioni,...
Ifoto y'umunsi
Minisitiri Anasthase Murekezi yijeje abarimu imibereho myiza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.