DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame yakiriye Malala wahawe Prix Nobel ku myaka 17

Share Button

Perezida Kagame yakiriye Malala Yousafzai, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17 kubera kuba impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwo kwiga ku bagore bo muri Pakistan no ku Isi.

Malala wageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu, ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’ivuka rye no gukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa n’umugore yibanda cyane ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa bwo guhabwa uburezi nk’imwe mu nkingi zatuma ibihugu bigera ku iterambere rirambye.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yatangaje ko intego ye ari uguharanira ko ijwi ry’abana b’abakobwa ryumvikana cyane cyane ab’impunzi.

Yagize ati “Ndi hano muri Afuruka, mu Rwanda.Intego yanjye ni ugushyigikira ko ijwi ry’abana b’abakobwa cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi ryumvikana. Nagiye muri Kenya mvugana n’abana, ubu ndi mu Rwanda aho nifuza kuvugana n’ab’impunzi z’Abarundi cyane ko ubu abayobozi ba Afurika bari munama i Kigali. Ndifuza ko by’umwihariko bakwita ku burenganzira mu by’uburezi,ubwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana n’ubw’itangazamakuru.”

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no kwita ku mpunzi, Seraphine Mukantabana, yavuze ko Malala aje gushyigikira ibyo u Rwanda rusanzwe rukora.

Ati “Twamwakiriye neza kandi twishimiye urugendo rwe kuko mu by’ukuri aje kudutera ingabo mu bitugu muri gahunda dusanganwe y’uko mu Rwanda abana bose bagomba kuba bari mu ishuri kandi bikaba bigaragra ko ari umwana w’umukobwa n’umuhungu bose bafatwa kimwe.”

Malala waje ari kimwe na se biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane asura inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije ubuvugizi ari kugirira mu nkambi z’impunzi ku mugabane wa Afurika, binyuze mu ntumwa nkuru y’Umuryango w’Abibubye ishinzwe impunzi.

Ku wa 12 Nyakanga, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 19 amaze abonye izuba, Malala yifatanyije n’impunzi zo mu nkambi ya Dadaab.

Malala kandi ngo niwe wisabiye ko yasura inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, icumbikiye Abarundi basaga ibihumbi 74.

Uyu mukobwa warokotse urufaya rw’amasasu y’abarwanyi b’abatalibani mu 2013, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2014, ubwo yari afite imyaka 17 gusa, ahita aba umuntu muto ku Isi uhawe igihembo cy’impirimbanyi z’amahoro ‘Prix Nobel’.

Ni igihembo yari afatanyije n’Umuhinde Kailash Satyarthi.

Malala wanahawe ibindi bihembo byinshi abikesha guharanira amahoro akiri muto, yamenyekanye cyane kubera ubuvugizi yakoreye abana b’abakobwa bo mu gace yavukiyemo ka Swat Valley mu ntara ya the Khyber Pakhtunkhwa yo mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Pakistan, aho abarwanyi b’abatalibani bari barabujije abana b’abakobwa kujya ku ishuri.

Muri Nyakanga 2013, Malala yatanze imbwirwaruhame y’amateka mu biro by’Umuryango w’Abibumbye, ahamagarira Isi yose guha abantu bose amahirwe yo kwiga.

Malala yakirwa na Perezida Kagame

Malala yaganiriye na Perezida Kagame mu biro bye

Malala yavuze ko intego ye ari uguharanira ko ijwi ry’abana b’abakobwa ryumvikana cyane cyane ab’impunzi.

Perezida Kagame aganira n’itsinda riri kumwe na Malala hamwe na Minisitiri Mukantabana Seraphine, ushinzwe gukumira ibiza no kwita ku mpunzi


SRC:IGIHE

Miss Mutesi Aurore yagiye kuba hanze y’u Rwanda bucece
Rubavu: Nyuma y’umwaka ihiye, Gereza ya Nyakiriba yatangiye gusanwa
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma
Abantu 300 biciwe mu mirwano y’iminsi ine mu Mujyi wa Juba

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.