DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’umukuru w’igihugu wagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga

Ibyo bihembo byiswe ICTs in Sustainable Development Awards byatanzwe n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho, ni mu muhango wabereye New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho perezida Kagame yitabiriye imirimo y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye irimo kwibanda cyane ku ntego z’iterambere rirambye. Yashyikirijwe iki gihembo nk’umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu byabo.

Kagame Paul

Ni ku nshuro ya mbere hatanzwe ibi bihembo, kandi bizajya bitangwa buri mwaka hashimwa abantu b’indashyikirwa mu guteza imbere ikoranabuhanga. Perezida Kagame akaba yashyikirijwe iki gihembo mu muhango yitabiriye ari kumwe na Madame Jeannette Kagame.

Perezida Kagame akaba yavuze ko iki gihembo acyakiriye mu izina ry’abanyarwanda: “Ndagira ngo nshimire umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ndetse n’umuryango uharanira iterambere rirambye kubera iki gihembo bampaye. Ncyakiriye mu izina ry’abanyarwanda,kuko bihatira gukoresha ikoranabuhanga ngo bahindure ubuzima bwabo ndetse ngo barusheho gusabana n’isi. Binatwibutsa ko gusakaza umurongo mugari w’itumanaho rya Internet bizafasha cyane mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Mu bandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bahawe iki gihembo harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ndetse n’ uwa Gabon Ali Bongo Ondimba. Ibihembo by’uyu mwaka byanatanzwe hizihizwa isabukuru y’imyaka 50 umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ITU umaze ushinzwe.

Mbere yo kwitabira umuhango watangiwemo ibi bihembo Perezida wa Repubulika yabanje kwitabira inama yigaga kukuzamura icyaro. Iyi nama yateguwe na Koreya y’Epfo ndetse n’ishami rya Loni ryita ku iterambere yamurikiwemo uburyo bwo kuzamura icyaro bwakoreshejwe muri Koreya y’Epfo buzwi nka Saemul Undong.

Perezida wa Koreya y’Epfo Madame Park Geun-hye yasobanuye ko ubu buryo bushingiye kugufasha abatuye icyaro kugira umuhate wo gukora cyane, guharanira kwigira binyuze mu kuzamura mu gisa n’ubwisungane. Ubu buryo bwatangijwe mu myaka 50 ishize none buri muri bimwe byatumye koreya ibasha kugera mu bihugu 15 bikize ku isi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon we yemeje ko ubwo yasuraga u Rwanda akiri ministre w’ububanyi n’amahanga wa Koreya yasanze bimwe mu bifasha u Rwanda kwiyubaka harimo ingamba z’isa na gahunda y’iterambere ya saemul undong.

Perezida wa Kagame nawe yemeje ko Koreya y’Epfo nta gihugu itabera urugero mu birebana n’inzira y’ iterambere. Yavuze kandi ko 80% by’abanyarwanda batuye mu cyaro bityo bimwe mu bibafasha mu guhindura ubuzima bwabo bikaba birimo ibisubizo byavomwe mu muco nyarwanda. Yatanze urugero rw’ inkiko Gacaca zafashije mu kunga abanyarwanda,ubudehe bufasha mu kurwanya ubukene ndetse n’imihigo ituma abaturage babasha Kubaza abayobozi ibyo babakorera. – RBA

Burundi: Abantu bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana manda ya 3 ya perezida Nkurunziza barabarirwa...
Babiri bakurikiranweho gukorera abandi ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga
Abo twanesheje cya gihe ntibatubasha ubu dufite ibikoresho- Brg Gen Rutaha
1990-1994: Uruhare rw’abambasaderi b’Abafaransa mu gutiza umurindi umugambi wa jenoside

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.