DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame ntazagaragara mu irahira rya Museveni

Share Button
Yoweli Kaguta Museveni

Yoweli Kaguta Museveni

Uganda yemeje ko Perezida Paul Kagame atazitabira irahira rya perezida wayo, Yoweri Museveni.

U Rwanda ruzohereza uruhagarariye, mu irahira rye rizaba kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2016.

Minisitiri muri Peresidanse ya Uganda, Frank Tumwebaze, yemeje ko abakuru b’ibihugu 14 ari bo bazitabira uyu muhango.

Aba ni uwa Zimbabwe, uwa Afurika y’Epfo, uwa Lesotho, uwa Sudan y’Epfo, wa Tanzania, uwa Mali, uwa Togo, uwa Chad, uwa Guinea Equatorial, uwa Ethiopia, uwa Swaziland, uw’u Bushinwa, uwa Nigeria n’uw’u Burusiya.

Minisitiri Tumwebaze yagize ati “Ibihugu bizagira abandi babihagararira ni u Rwanda, u Buhinde, U Buyapani n’u Budage.

Hagati aho biteganyijwe ko kuri iyi tariki ubwo Perezida Museveni azaba arahira, u Rwanda ruzaba rwakira inama Mpuzamahanga y’ubukungu izwi ku rwego rw’Isi (World Economic Forum – Africa), izaba kuva tariki ya 11-13 Gicurasi izahuza abantu bari hagati ya 1 500 na 2000, barimo abacuruzi bakomeye ku Isi baturutse mu mpande zose ziyigize

Irahira rya Perezida Museveni ryo rizabera ahitwa Kololo, abantu barenga 370 ni bwo bazitabira uyu muhango bavuye hanze y’igihugu nk’uko Ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga.

Museveni yatsinze ku majwi 60.8%, naho Dr Kizza Besigye bari bahanganye agira amajwi 35.4%.

Yoweri Museveni w’imyaka 71, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, abatavuga rumwe na we bamushinja kugundira ubutegetsi.


SRC: IZUBA RIRASHE

I Kigali habereye igitaramo cyahuriyemo abahanzi bo mu Buholandi na Chili (Amafoto)
Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo, Gambia nayo yikuye muri ICC
Perezida Paul Kagame yafunguye inama mpuzamahanga yiga kubijyanye n'iby'indege
Dore ibanga abenshi batazi ku muhanzi Aime Bluestone,ese waruzi ko yinjiye mu buhanzi ahatiriza?

1 Ibitekerezo for “Perezida Kagame ntazagaragara mu irahira rya Museveni”

  1. Bemba Jean Pierre

    Uwomusaza Museven Nareke Nandi Bayobore Acyiriho Arebe Ibyobazi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.