DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Perezida Paul Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Kuwa 4 Ugushyingo 2016 Perezida Paul Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare cya Gabiro. Uri iburyo bwe ni Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’imiyobore (RGB) cyasohoye ubushakashatsi kuri uyu wa Kabiri, bugaragaza ko Perezida Paul Kagame n’inzego z’umutekano bafitiwe icyizere gikomeye.

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, buzwi nka Citizen Report card (CRC).

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imiyoborere n’ubushakashatsi muri RGB, Felicien Usengumukiza, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose, mu ngo zigeze 11,011 mu turere twose uko ari 30, mu Mirenge 328, Imidugudu 734.

Nubwo yari mu Mujyi wa Kigali awereka by’umwihariko uko abaturage bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri serivise bahabwa, yanavuze ko bijya gusa mu gihugu hose ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mujyi wa Kigali, abaturage ngo bishimira ibyo Umukuru w’Igihugu abakorera ku kigero cya 100% mu Karere ka Nyarugenge, 99.6% mu ka Gasabo, na 99.7% mu ka Kicukiro.

Naho ku Gisirikare, mu Mujyi wa Kigali abaturage bacyizeye ku kigero cya 99%, Polisi y’Igihugu ikizerwa ku kigero cya 97.4%. Hanishimiwe ko urwego rwa DASSO rwasimbuye Local Defense na rwo rwizewe ku kigero cya 86.1%.

Mu gihugu, ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, biri ku kigero cya 89.1% mu gihe mu mwaka wa 2015 cyari kuri 89.4%.

Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zizewe kuri 75.9 % bivuye kuri 74.3%; mu rwego rw’ubutabera, serivise zarwo zizewe kuri 82%.

Mu butabera, abaturage banenze cyane imirangirize y’imanza, bakanavugamo ruswa.

Igipimo rusange cy’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze gihagaze kuri 67.7% kivuye kuri 71.1% cyariho mu mwaka ushize.

Ibi ariko RGB ivuga ko bidateye impungenge kuba byaragabanutse, ikavuga ko bidasobanuye ko abayobozi badohotse.

Aganira n’abanyamakuru, Dr Usengumukiza yagize ati “Hari icy’uko imyumvire y’abaturage yazamutse hakaba n’ikindi navuze kijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu, aho abaturage basigaye basaba ibirenze ubushobozi bw’Akarere.”

Ibi ariko avuga ko bitavuze ko hatari ahantu bagiye badohoka. Yanatunze urutoki ku byiciro by’Ubudehe, ati “Twemera ko mu byiciro by’ubudehe hari amakosa yagiye aba.”

Hakurikijwe ibyavuye mu bushakashatsi, RGB yasabye inzego zose ko abaturage bajya bagira uruhare mu igenamigambi, na mbere yo ku ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Mu mbogamizi, Usengumukiza yagaragaje mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ni ingo abashakashatsi bageragamo bagasangamo abakozi.

Dr Usengumukiza yanavuze ko hari Abanyarwanda kugeza na n’ubu baba badashaka kugaragaza icyo batekereza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bipimo 14, harimo umutekano, ubuhinzi, ubworozi; imiyoborere, ubutabera, uburezi, ibikorwaremezo, isuku n’ibindi.

By’umwihariko ku Mujyi wa Kigali, ku bijyanye n’uko abaturage bishimiye isuku y’ahantu hatandukanye, mu Mujyi wa Kigali wanenzwe umwanda muri za resitora, aho ikigero cy’abanenga bagera kuri 65.9%.

No mu ngo zabo, na bwo biyemereye ko bagira umwanda, kuko abanenga isuku bageze kuri 56.7.

Ku bw’ibyo, Dr Usengumukiza yasabye ko Umujyi wa Kigali utakora isuku ku mihanda gusa, ugomba no kwinjira muri za karitsiye.

Ku hakigaragara intege nke, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, yabwiye itangazamakuru ko nk’umurwa mukuru w’igihugu ugomba kuba intangarugero.

By’umwihariko mu guha umwanya umuturage mu bimukorerwa, yavuze ko hari gahunda iri ku rwego rw’igihugu, ko mu ngengo y’imari itaha ibizajyamo bazaba babigizemo uruhare rufatika.

Umujyi wa Kigali ubwo werekwaga uko abaturage babona serivise abayobozi baha abaturage, bashikamye ku kuvuga ko ibyinshi kubikosora bidasaba amafaranga, bisaba gusa kwegera umuturage akagira uruhare mu bimukorerwa.

Mukaruliza, ati “Turumva rero umwaka utaha nibongera gukora igenzura, hari byinshi bazasanga byarahindutse kuko abaturage bazaba barabigizemo uruhare.”

Hagaragajwe ko ubuyobozi bwegereye umuturage, n’ibisaba amafaranga adahari akabimenya bitamutera kumva ko nta cyo ubuyobozi buri gukora.

Ibyavuye mu bushakashatsi bihabwa agaciro gakomeye, ndetse RGB yibutsa ko mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage, Guverinoma yafashe icyemezo ko 10% y’amanota y’imihigo azajya atangwa n’abaturage binyuze muri CRC.

Ubushakashatsi bukorwa na RGB, kuri uyu wa Mbere, Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga wo gutuma bwanubahwa n’amahanga, mu gihe RGB izaba urwego rwigenga.


SRC:IZUBA RIRASHE

Nyamasheke: Abaturage barwanyije polisi irabarasa babiri barapfa
Ibintu 5 bidasanzwe byaranze abakinnyi b’umukino wo koga b’i Nyamasheke
Amajyaruguru: Abakobwa 17 bitabiriye Miss Rwanda wa 2016
Dr.Agnes Binagwaho ahugiye ku ki nyuma yo kuvanwa muri Minisante?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.