DOVE MAGAZINE

Perezida Kagame mu nama idasanzwe ya EAC, iraburamo Nkurunziza, Uhuru na Kiir

Perezida Kagame yamaze kugera mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 8 Nzeli 2016.

Uretse Perezida Kagame, iyo nama yitabiriwe na Yoweri Museveni wa Uganda, na Magufuli wa Tanzania ari nawe urayiyobora, abandi bakuru b’ibihugu, Pierre Nkurunziza , Uhuru Kenyatta na Salva Kiir bohereje intumwa.

 

perezida-kagame-yamaze-kugera-mu-mujyi-wa-dar-es-salaamMuri iyo nama abakuru b’ibihugu baribanda ku kuba Tanzania n’u Burundi byaranze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu (EPA) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , ku bibazo biri mu Burundi no igikorwa cyo kwakira burundu Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya.

Iyo nama idasanzwe irasomerwamo icyegeranyo cya Benjamin Mkapa ku mvururu zimaze iminsi mu Burundi. Mkapa muri Mata yagizwe umuhuza mu biganiro biyobowe na Perezida Museveni bihuza impande zihanganye muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu kandi barakira icyegeranyo cyerekana aho kwinjiza Sudani y’Epfo mu muryango bigeze banabwirwe ibisigaye kugira ngo iki gihugu kigendera ku murongo umwe n’abandi banyamuryango.

abakuru-bibihugu

EAC


SRC:IMVAHO NSHYA

Museveni agiye kwiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya gatanu
Uganda yahize guhigika u Rwanda mu byegeranyo by’ubukungu
Nta ngabo twe tuzohereza mu zishobora kujya i Burundi – Kagame
Abamotari bo muri Kenya baje kwigira ku bo Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.