DOVE MAGAZINE

Perezida KAGAME yasubije Ambasaderi Samantha Power wamusabye kutaziyamamaza muri 2017

Mu minsi yashize nibwo hanonoswaga ivururwa ry’Itegeko Nshinga harimo n’ingingo yemerera Perezida Paul Kagame kuziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe muri 2017.

Ambasaderi uhagarariye Leta zunze Ubumwe muri Loni Samantha Power, kuri uyu wa kabiri yatangaje ko Perezida Kagame agomba kubera urugero abandi ba Perezida bo mu karere yanga ingingo iteganywa kuvugururwa mu Itego Nshinga imwemerera kuziyamamariza indi manda.

Nubwo ariko abanyarwanda benshi babigaragaje basaba Inteko ishinga Amateko ko bashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga harimo n’ingingo yo kwemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu, Ambasaderi Samantha Power yatangaje ko Inteko Inshinga Amategeko iri gutekinika.

Ambasaderi Samantha_Power

                                                                           Ambasaderi Samantha Power

Umukuru w’igihugu yamusubije abinyujije kuri Twitter ye yahise amusubiza ati “Ibi biza byiyongera ku bintu byafasha kugera ku mwanzuro mu gukemura urusobe rw’ibibazo bya politiki y’u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda”. yakomeje agira ati: “Naho iby’itekinika byo mubyibagirwe

Ibi byabaye mu gihe Perezida Kagame atari yanemeza ko ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu mu gihe ivugururwa ry’itegeko Nshinga ryaba rishyizwe mu bikorwa.

Ibi kandi byakomejwe kugarukwaho cyane n’abanyapolitike batandukanye banenga cyane ibigugu byateye imbere mu kwivanga mu bibazo bya politike by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane muri Afurika kandi banabasaba ko bagomba kubihagarika.


KWIZERA PLACIDE
WWW.DOVE.RW

Abakuru b’ibihugu basabye ko amatora mu Burundi yigizwa inyuma ukwezi n’igice
Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Billboard Music Awards
Perezida Kagame asanga u Bwongereza bwaritaye ku bitabureba bwirengagiza abaturage babwo
APR 4:0 Rayon Sports, Reba Amafoto

Comments are closed

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.