DOVE MAGAZINE

Kagame i Huye ati “Nta mpfabusa dushaka”

Share Button

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Huye, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye cyane abaturage bitabiriye icyo gikorwa ababwira ko nta mpfabusa ikwiye kuba mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama.

Saa sita n’igice zibura iminota mike ni bwo Perezida Kagame ari kumwe n’abagize umuryango we ndetse n’abandi bari basesekaye mu Mujyi wa Huye hafi ya Sitade, aho imbaga y’abaturage yari imutegereje.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’aho yari aturutse mu Karere ka Nyamagabe, aho na ho yakiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi.

Mu butumwa yageneye abaturage bari bari i Huye, yababwiye ko mu matora ateganyijwe batazitesha amahirwe ari mu kumutora.

Yagize ati “Ngira ngo muzaza muri benshi kurusha ubu ngubu. Nta mpfabusa irimo. Nta mpfabusa dushaka, ntawupfusha amahirwe ubusa. Si byo? Ubwo rero abashyira mu gaciro icyo basezeranye baracyuzuza.”

Perezida Kagame yabashimiye kuba bo ibyo guhitamo babirangije kera, ahubwo ubu ngo ari ukwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho hanishimirwa ibyiza ruzageraho mu gihe kizaza.

Yagize ati “Banyahuye rero, muri benshi beza, mwakoze kuza muri benshi, mwakoze kuza mufite umugambi mufite. Umugambi ni utuganisha mu gikorwa kizakorwa mu kwezi kwa munani ku itariki 4, muhitamo, ariko mwe mwahisemo kera. Ubwo ni njye namwe. Bityo rero icyo dukora uyu munsi ni ukujya inama, ni ukwishima, twishimira ibyo tumaze kugeraho, twishimira n’ibyiza tugiye gukora.”

Nk’ahandi hose amaze kwiyamamariza, Umukuru w’igihugu yasabye abaturage kugira umuco wo gukorera hamwe bigamije kuzamura igihugu ku buryo imibereho ya buri wese iba myiza kurushaho.

Ati “Tugakora tugakorera hamwe, tugakora ibyiza, tukikorera, ntawe dusiganya, ntidusigana, tugakora dukora nk’abikorera. Turashaka amajyambere turashaka umutekano, turashaka ubumwe, abanyarwanda twagize amateka arimo adutandukanya ariko ubu turubaka amateka y’ubumwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko umutekano,amajyambere n’ubumwe buri wese akwiye kubyibonamo ntawubihejwemo ngo ku buryo ntawusigajwe inyuma.

Ibi yashimangiye ko ari umuco wa FPR, aho ngo Abanyarwanda muri rusange bamaze kuwitabira.

Ati “Turashaka kugera kure, turashaka kwihuta, uwihuta ashaka kugera kure, aha umwanya buri wese gukora icyo ashobora, kugira umusanzu atanga, abantu bose bakorera hamwe tukagera kure, ni byo twifuza, ni byo bitubereye…”

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari kuko ngo iyo amahirwe atabyajwe umusaruro umuntu ngo ayategereza akayaheba,

Yagize ati “Rubyiruko rero, nkumi n’abasore, iyi mwaka 23 ishize twubaka u Rwanda rushya icyo twakomeje gushyira imbere ni ukubaka urubyiruko, ingufu z’u Rwanda rwubu n’u Rwanda rw’ejo. Amahirwe rero arahari, icyangongwa ni uguhitamo kuyafata no kuyakoresha neza, amahirwe iyo utayakorsheje andi akaza ntuyakoreshe ubutaha urayategereza ukayabura, iyo uyakoresheje n’andi araza.”

Yunzemo ati “Birazwi ko ibyiza bisanga ibindi iyo ukoresheje amahirwe neza andi araza, iki ni igihe cyo gukoresha amahirwe neza n’andi akaza.

Perezida Kagame yavuze ko guha amahirwe urubyiruko bitavuze kugira uwo usiga, ahamya ko hagomba gukorwa ibishoboka byose ku buryo n’abakuze basaza bafite ubuzima bwiza.

Yijeje abaturage b’aka karere ko n’ubwo hari ibikorwa byinshi byari byarateganyijwe byamaze gukorwa, ngo ko hari ibindi byinshi bishya bizakorwa, ku buryo aka karere kazakomeza gutera imbere birushijeho.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Karere ka Nyamagabe na Huye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR bikomereza mu Karere ka Kamonyi ari naho asoreza umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza.

Biteganyijwe kandi ko ejo ku wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko kuri ibi bikorwa, aho bizasubukurwa ku wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga.

Kagame i Huye

SRC: IZUBA RIRASHE

Guterwa ubwoba n’inzu batuyemo bituma banyagirirwa hanze ngo zitabahekura
Ishuri rikuru rya ISPG ryamaze kwemererwa kuba Kaminuza
Umugi si amazu…Uyahateretse ntabayarimo byaba ari ibibandahore-Prof Shyaka
Ifoto y'Umunsi - Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni anyonga igare

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.