DOVE MAGAZINE

Pasiteri Kabanda yaburiye abajya kuramya bibereye ku mbuga nkoranyambaga

Kabanda Stanley, Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assembly yavuze ko bidakwiriye ku mukiristo nyakuri, kujya mu rusengero mugihe abandi bari kuramya we akaba yibereye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa arimo yihekenyera shikareti.

Kuri ubu iterambere rirakataje riherekejwe cyane n’ikoranabuhanga.Imbuga nkoranya mbaga ni kimwe mu byerekana ko ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi mu mibereho ya bamwe, cyane cyane urubyiruko.Utazi gukoresha ikoranabuhanga kuri ubu afatwa nk’uwatakaye.

Nubwo rifite akamaro mu mibereho ya muntu, Pasiteri Kabanda avuga ko biteye isoni ubona umuntu ari ku mbuga nkoranyambaga mugihe abandi bari kuramya Imana mu rusengero.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena ubwo bari mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza (Woship Beyond emotional limit) mu rusengero Jubilee Rvival Assembly, Kabanda yagaragje ko abakora ibyo ntaho bataniye n’ababa basigaye mu rugo biragiriye amatungo.

Yagize ati “ Hari ibintu byinshi cyane abantu bakora igihe abandi baramya, hari abo usanga bari kuri za chat, kuri Watsapp, kuri facebook, abandi barimo baramya Uwiteka, ugasanga abandi bariganirira, abandi bari guhamagara kuri telefone n’ubundi buntu, icyo gihe ntabwo uba uhaye Imana agaciro, ntabwo uba uyiramije mu kuri no mu mwuka.”

Kabanda akomeza agira ati “ntaho uba utaniye n’uwasigaye yiragirira inka n’ihene ze, nawe uba uri hano ariko wibereye epfo iyo mu rwuri.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe kuramya ku mukiristu bigira umumaro wo guhagarara mu nshingano ze, bituma kandi ngo abasha gutsinda bimuhiga byose kandi ngo hari n’iminyururu myinshi imuboshye ihambuka.

Worship Beyond emotional limit (kuramya birenze amarangamutima) ni igikorwa gitegurwa buri mezi atatu, mu rwego rwo guha abakiristu umwanya urambuye wo kuramya.

 

Past Kabanda yasabye abajya guhimbaza kubikora n’umutima wabo wose

 

 

 

 

Guhimbaza butuma umukristo atsinda ibibazo

 

 

 

 

 

 

Kabanda ari kuramya

 

Abacuranzi ku kazi

 

Buri wese yaramyaga uko ashoboye

 

Bamwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri Jubilee Revival Assembly

 

 


 

SRC:IGIHE

Leta yiteguye gutanga urugero mu kugura ibikorerwa mu Rwanda
Danny Nanone azafashisha abakene igice cy’amafaranga azavana muri PGGSS
una ni umuti wa stress ariko nyamuneka ntukayijyemo urwaye izi ndwara…
Umupfakazi wa AK47 agiye kongera gushyingirwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.