DOVE MAGAZINE

Pasiteri Jean Uwinkindi yakatiwe gufungwa burundu

Pasiteri Jean Uwinkindi yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu, ahita ajuririra icyo cyemezo.

Uwinkindi wahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 ukuboza 2015.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye.

Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

Akimara gusomerwa igihano yahawe, Uwinkindi yahise avuga ko akijuririye imbere y’urukiko rw’ubujurire.

Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010,ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ubwo yari yiyoberanyije amazina. Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.

Urubanza yatsinzwemo yatangiye kuruburana mu mizi muri Gicurasi 2014, nyuma yo kumara igihe agaragaza inzitizi zitandukanye zirimo kuba atazi ikinyarwanda n’izindi.

Ubwo yitabaga urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 27 Kanama 2012, icyo gihe yamanitse ibiganza imbere y’urukiko ati: “Ubutabera nibundenganure nitwa Uwinkindi Jean ndi umwere, ibiganza byanjye birera nta muntu nishe.”

Uwinkindi Jean w’imyaka 64 yavukiye mu yahoze ari Komini Rwamatamu ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Rutsiro, yari Pastieri mu yahoze ari segiteri Nyamata, Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali-Ngari.

Pasiteri Jean Uwinkindi
Pasiteri Jean Uwinkindi yakatiwe gufungwa burundu


SRC: IGIHE

Mu Rwanda hazatangizwa ishuri ryigisha ururimi rw’Igiturukiya
Amatora muri USA: Clinton na Trump bongeye kwanikira abandi no muri Arizona
Kigali: Umushoferi yafashwe avanye abana ku ishuri yasinze “yabaye ibyatsi”
Polisi iranyomoza ubushakashatsi buvuga ko abasivili bo mu Rwanda batunze imbunda 58 000

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.