DOVE MAGAZINE

Olivier Karekezi niwe Mutoza Mushya wa Rayons Sports

Share Button

Nyuma y’iminsi mike, Irambona Masudi Djuma watozaga ikipe ya Rayons Sports yeguye . Iyi kipe yamaze kubona umusimbura we ariwe Karekezi Olivier wari umutoza w’ikipe ya Allsvensikan yo muri Suede.

Amakuru dukesha  ikinyamakuru Makuruki ni uko uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse wanakiniye ikipe ya APR FC imyaka irenga 10 akanaba kapiteni w’aya makipe yombi, ariwe Karekezi Olivier yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe ya Rayon Sports, akaba azajya ahembwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Amakuru kandi avuga ko uyu mugabo yifuza kuba yakorana na Katawuti nk’umwungiriza ndetse na Nkuzingoma Ramadhan nk’umutoza w’abazamu bose bakaba barakinanye mu ikipe y’ikipe y’igihugu.

Muri 2014 Karekezi Olivier akaba yarabonye impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubutoza ’Licence A’ inamwemerera gutoza ku mugabane w’u Burayi akaba yarabiyonye akinira ikipe ya Trelleborgs FF yo muri Suede.

Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi Djuma yasezeye ku mirimo yo gutoza Rayon Sports. Nyuma hagiye hibazwa umutoza uzamusimbura ndetse hanavugwa byinshi ariko nta wari wakamutangaje ku mugaragaro.

Olivier Karekezi yanabaye kapiteni w'Amavubi

Olivier Karekezi wanabaye kapiteni w’Amavubi

 

Karekezi asimbuye Masudi Djuma wamaze gusezera muri Ryon Sports

Karekezi asimbuye Masudi Djuma wamaze gusezera muri Rayon Sports

Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

 

Akinwumi Adesina yasimbuye Donald Kaberuka ku buyobozi bwa BAD
Kicukiro:Abaturage batishoboye bagera ku 1,000 bahawe mitiweri n'itorero rya Zion Temple
U Bwongereza: Abayahudi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuhamya: Sebanani Andre yari incuti y'akadasohoka ya Bikindi Simon  ariko ntiyamurokoye Jenoside ya...

1 Ibitekerezo for “Olivier Karekezi niwe Mutoza Mushya wa Rayons Sports”

  1. Jack

    oooh rayon, noneho ninde uyitaye mumaboko y’ umwanzi koko? sha rayon iragambanirwa nuko Imana iyirinda.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.