DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Oda Paccy yihaye intego yo kuba urugero rwiza ku bahanzi no kudatezuka muri muzika nyarwanda

Share Button

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo “No body” ikunzwe cyane muri Afurika,umuraperikazi nyarwanda Oda Paccy yihaye intego yo gukora umuziki mwiza atitaye ku buzima bwa gikene abayemo n’igihugu akomokamo ari nabyo asaba bagenzi be agashimangira ko ariyo ntwaro yambere yo gutsinda.

Oda Paccy abenshi basigaye bitirira Mama Africa,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje intambwe iza ku isonga mu gutsinda no kurushaho kwigaragariza isi.Ati”

Ubu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza,umuntu agenekereje mu kinyarwanda yasabaga abahanzi gukora batitaye ku buzima bugoye babayemo n’igihugu bakomokamo ko ariyo ntwaro iza ku isonga mu gutsinda. Oda Paccy ni umwe mubahanzikazi nyarwanda banyuze mu rugamba rukaze ariko ntiyacika intege.

Mu itangira ┬árye rya mbere yinjira mu muziki yabyaranye n’utunganya muzika Lick Lick bidatinze ahita yerekeza i mahanga,Oda Paccy akomeza ahanganye no kurera umwana anakora umuziki.Abakunzi b’uyu muhanzi bemezaga ko bigiye kumuca intege agahugira mu kwita ku mwana,gusa siko byagenze ahubwo yarushijeho kwigaragaza no kwirinda kwibagirana.

Paccy ni umwe mubahanzi mu Rwanda bakora indirimbo zihenze ndetse witabiriye irushanwa rya PGGSS ku nshuro irenze imwe kandi buri kwezi ahembwa asaga miliyoni mu manyarwanda.

Iyo uganira nawe akubwira ko ubuzima bwiza umuntu abuharanira,Paccy aritunze kandi afite imodoka yiguriye imutwara akagira n’abamurinda.Iyi nkuru ntigamije gutaka,ahanini ni ugukangura benshi mu rubyiruko mu rwego rwo gukunda umurimo no kugira intego.

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Taylor Swift ni we ukurikiwe na benshi kuri Instagram
Kubera gukunda umuceri byatumye Bosebabireba aba Umusilamu
Umunyarwenya wo muri RDC azakorera igitaramo i Kigali
FBI irahiga bukware umwicanyi ushaka guhitana Beyonce

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.