DOVE MAGAZINE

Nyuma y’uko habereye “Coup d’etat” muri Koreya y’Epfo, Uwari Perezida Madame Park Geun-hye yasabiwe no gufungwa

Share Button

BBC – Perezida wa Koreya y’Epfo Park Geun-hye wahiritswe ku butegetsi aracyanumye mu gihe abasaba ko atabwa muri yombi bakomeje kwiyongera Madamu Park yakuwe ku butegetsi ku wa gatanu, nyuma y’uko abacamanza bafatiye umwanzuro ushyigikira icyemezo cy’inteko ishinga amategeko cyo kumukuraho icyizere kubera uruhare we mu mahano ya ruswa arimo n’inshuti ye Choi Soon-sil.

Kabone n’ubwo uwo mwanzuro wafashwe,, yagumye mu ngoro y’umukuru w’igihugu.

Abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu murwa mukuru Seoul ku wa Gatandatu, umunsi umwe nyum ay’uko abantu batatu bari bari mu myigaragambyo bapfiriye.

Benshi basabaga ko Madamu Park atabwa muri yombi, ariko hari n’abandi bacye bari bamushyigikiye bateraniye hafi mu mihanda.

Hari impungenge ko impande zombi zishobora guhangana, bityo igipolisi cyitabajwe.

Umuvugizi w’abigaragambya bashyigikiye icyemezo cy’urukiko, Choi In-Sook, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko basaba itabwa muri yombi rya madamu Park.

Madamu Park yatakaje ubudahangarwa bwe nka perezida, ndetse ashobora no gukurikiranwa n’ubucamanza.Imyigaragambyo yamagana Madamu Park i Seoul. icyi cyapa kiragira kiti " Jya muri gereza"Imyigaragambyo yamagana Madamu Park i Seoul. icyi cyapa kiragira kiti ” Jya muri gereza”

Kugeza ubu Moon Jae-in wo mu ishyka ry’Abademokarate ari imbere mu bipimo by’amajwi. Hari aho ari ku kigeroc cya 22% imbere y’uwo bahanganye uri ku mwanya wa perezida by’agateganyo Hwang Kyoahn, ushyigikiye madamu Park.

Bwana Hwang yasabye ituze avuga ko guverinoma yagombye gutekana mu kwirinda imvururu z’imbere.

Cyakora, igipolisi kiri kwitegura izindi mvururu nyuma y’urupfu rw’abantu batatu bashyigikiye madamu Park ku wa Gatanu.

Ku wa Gatanu, inteko y’abacamanza umunani yanzuye ko ibikorwa bya madamu Park, “byangije umwuka wa demokarasi… ndetse no kugendera ku mategeko”.

Urukiko rwavuze ko yanyuze ku mategeko igihe yemereraga Madamu Choi kwivanga mu bikorwa bya guverinoma, ndetse ananyura ku mategeko asohoro amadosiye ariho amabanga menshi ya leta.

Cpt David Kabuye akurikiranyweho guteza imidugararo no gusebanya
Dr Biruta yatorewe gukomeza kuyobora PSD, Dr Ntawukuriryayo ava mu buyobozi
Umujyi wa Kigali urahakana ko nta mubyigano w’imodoka uhaba
Bwa mbere mu Rwanda hubatswe ibitaro by’amatungo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.