DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Nyuma yo Gushyirirwaho Impapuro zo Kumuta muri Yombi, Wizkid Yemeye Kwishyura iby’Abagande

Share Button

Wizkid ukomoka muri Nigeria yamaze kwemeza ko agiye gukora ibitaramo by’ Ubuntu (free shows) mu gihugu cya Uganda nyuma y’ igihe kitari gito ashinjwe ko yariye amafaranga yabari barateguye igitaramo cyasubitswe umwaka ushize muri Uganda.

Mu kwezi ku Ukuboboza 2017 ni bwo urukiko rwo mu mujyi wa Kampala rwandikiye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) rusaba ko yata muri yombi Ayodeji Ibrahim Balogun “Wizkid” nyuma y’uko ategerejwe mu gitaramo ku munota wa nyuma kigasubikwa yarariye amafaranga.

Kompanyi Face TV yari yarishyuye Wizkid ku gitutu cy’abafana yatanze ikirego isaba ko Wizkid atabwa muri yombi natishyura amafaranga yariye.

Izo mpapuro zasabaga ko Wizkid yatabwa muri yombi zanasabaga ko na manager we Sunday Are yafungwa kuko ariwe wahawe amadorali y’Amerika $68,000 ngo wizkid akunde ataramire abanya-Kampala kuya 3 Ukuboza 2016.

Mu ibaruwa yari yandikiwe Interpol isabwa guta muri yombi Wizkid igaragazaga ko uyu muhanzi yishyuwe $60,000 naho umujyanama we (Manager) ahabwa ibihumbi $5,000 hamwe n’ ibindi bihumbi bitatu byo kubafasha mu gihe bari kumara mu gihugu cya Uganda.

Face TV yari yateguye iki gitaramo umwaka ushize ivuga  ko yahombye amafaranga asaga $300,000 ubariyemo ibikorwa byo kwamamaza, amatike y’indege gukodesha ibyuma n’ibindi byose bakoze mu myiteguro ya Wizkid.

Nyuma y’ibi byose, Wizkid yamaze kwemeza ko uyu mwaka azakora ibitaramo bibiri by’ubuntu muri Uganda mu rwego rwo guhosha uburakari n’igihombo yateje yaba abateguye iki gitaramo ndetse n’abari bamutegereje.

Abinyujije kuri Twitter uyu muhanzi yanditse avuga ko agiye gukora ibitaramo by’ubuntu mu gihugu cya Uganda muri uyu mwaka mu buryo bwo kubahoza amarira ku byabaye.

Wizkid

Abdou Bronze
WWW.DOVE.RW

Senderi yageze i Rusizi yambariye ipantaro munsi y’ikibuno anafata izina rishya
EAP igiye kuzana icyamamare Konshens mu Rwanda
Inkomoko y’iterambere umunyamideli Kate Bashabe yagezeho
Asinah yihaye umuhigo wo kuyobora umuziki mu cyiciro cy’abagore (Video)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.