DOVE MAGAZINE

Nyuma ya Nova, Kevin na Master, Sefu nawe yongereye amasezerano

Share Button

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kongerera amasezerano abakinnyi bayo nk’uko byari byasezeranijwe abakunzi

Nyuma y’aho basinyishije abakinnyi Nova Bayama, Muhire Kevin na Mugisha François Master, ubu noneho umukinnyi NIYONZIMA Olivier Sefu usanzwe akina hagati muri Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi, gahunda yo kongera amasezerano ku bakinnyi basigaye irimo kugenda neza, mu minsi ya vuba bakazaba bakazaba bamaze gushyira umukono ku masezerano. Icyifuzo cya buri wese ni uko abakinnyi bafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona bagumana nayo cyane cyane ko izitabira amarushanwa atandukanye mu mwaka uza w’imikino.

Sefu ari mu bakinnyi babaye inkingi za mwamba muri Rayon uyu mwaka akaba yaranahamagawe mu Mavubi

Arsenal ni yo yinjije amafaranga menshi muri shampiyona y’u Bwongereza
CAN 2017 – Mu itsinda D naho byasobanutse, uko amakipe azahura muri kimwe cya kane byamenyekanye
Police FC yatsinze Gicumbi mu mukino ubanza mw’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro
Itsinzi ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa shampiyona imanuye Kiyovu mu cyiciro cya kabiri

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.