DOVE MAGAZINE

Nyamirambo: Yarwanye iyinkundura aguye gitumo umusore akunda asomana n’undi mukobwa

Share Button

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yateranye amacupa mu kabari gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugengenyuma yo kugwa gitumo umusore bakundana ari gusabana mu rukundo n’undi mukobwa.

Saa munani z’amanywa yo kuwa Mbere tariki ya 28 Kanama 2018, uwo mukobwa utuye mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge yagaragaye ari guterana amacupa mu kabari kari inyuma y’ahazwi nko kuri Comsos mu Murenge wa Rwezamenyo.

Ababonye iyo ntambara babwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yiriwe asangira inzoga n’umusore we mu kabari kari hafi y’ahitwa La Vedette ariko yaje gusohoka agiye ku bw’iherero, agarutse asanga umukunzi we ari gusomana n’undi mukobwa.

Yahise arya karungu, atangira kurira cyane no gutera abakiriya bari aho amacupa,bakizwa n’amaguru.

Bizagwira Patrick utuye mu Kagari ka Kabuguru ya II mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Nta kindi cyabimuteye uretse urukundo ruvanze no gufuha, none se niba usanze umukunzi wawe ari gutereta undi hari ubwo wabiziza bagenzi bawe, njye nabonye yabitewe no gusinda kuko ari muzima ntiyabikora.”

Nyir’akabari uyu mukobwa yateraniyemo amacupa utifuje ko izina rye ritangazwa, yemeje ko ibyo uwo mukobwa yakoze byose byatewe no gufuhira bikabije umusore , byiyongeraho isindwe.

Yagize ati “Sinabeshya ngo uriya musore yanamukubise cyangwa ngo yamubwiye nabi noneho binahuye n’uko bari baraye banasangira inzoga, banararanye, yamusanganye undi ahita afuha atangira guteza imvururu aterana amacupa.”

Nta makuru yihariye abanyakabari bari bafite ku buryo uwo musore yararikiye undi mukobwa nyamara hari undi basangiraga.

Nyuma y’uko uyu mukobwa ateje imvururu hitabajwe Inkeragutabara zo muri aka gace zihosha imvururu, bamutegera moto arataha. Kubw’amahirwe nta muntu wakomeretse.

Akimara kugenda, inkuzu z’akabari zaba nyinshi; bamwe bamurengera bavuga ko 
ibyo yakoze byumvikana, abandi bakavuga ko niba asanze umusore atamushaka yagakwiye gutuza, nawe akazabona undi.

Umukobwa ateje imvururu afashe umusore bakundana asomana n’undi mukobwa

Umukobwa wateje akavuyo abonye umusore basangiraga asomana n’undi mukobwa ari imbere y’akabari byabereyeho

SRC: IGIHE

Yikase amatwi yombi kubera urukundo akunda Gasuku
Rusizi: Undi Gitifu w’Umurenge yeguye ku mirimo ye
Mu mezi 10 gusa, abagabo barenga 1300 barezwe gusambanya abana
Turukiya: Abantu 1000 Batawe Muri Yombi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.