DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Nyamasheke: Polisi yasabye ababyeyi kudakoresha umwana imirimo ivunanye

Share Button

Bitewe n’uko mu karere ka Nyamasheke hakigaragara abana batakitabira ishuri kubera ko ababyeyi babo baba babasabye kubafasha mu mirimo itandukanye kandi rimwe na rimwe ivunanye, kuwa gatatu tariki ya 14 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yaganirije ababyeyi bo mu mirenge ya Ruharambuga, Kanjongo, Shangi, Macuba na Gihombo ibakangurira kwirinda kuvana no gusibya abana ishuri ngo babafashe imirimo itandukanye, inabakangurira gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18.

Ubu bukangurambaga bwatazwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent of Police (SP) Burahinda Ntabyo aho yababwiye ati:”Birababaje kubona bamwe muri mwe muvana cyangwa mugasibya abana ishuri mukabikoreza imizigo noneho inaremereye ngo babatwaze mu masoko yo muri iyi mirenge. Mukwiye kumenya ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bimwangiza kuko adakura neza haba mu mutwe no ku mubiri, bityo n’iyo nyuma mwamusubiza mu ishuri ntatsinda amasomo ye neza.”

SP Burahinda yakomeje yihanangiriza aba babyeyi bashora abana babo mu mirimo ivunanye, bakababwira ko iyi mirimo ari yo ivamo bimwe mu bikoresho by’ishuri, abibutsa ko  guha umwana ibyangombwa byose akenera kugira ngo abashe kwiga neza ari inshingano z’umubyeyi.

Yasoje asobanurira abo babyeyi ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rifata gukoresha umwana nk’icyaha.

Yakomeje ababwira ati:”Polisi y’u Rwanda irabakangurira kwirinda gushora abana banyu mu mirimo nk’iyi ivunanye, kuko umwana agomba koherezwa mu ishuri, akiga neza kugirango aziteze imbere anateze imbere umuryango we n’igihugu.”

Nyuma y’ibi biganiro umwe mu babyeyi witwa Kayinamura Antoine yaravuze ati:“Abana bacu twajyana tubasibya ishuri, rimwe ma rimwe tukanaribakuramo kuko tuba tugirango badufashe imirimo yo kudufasha kubabonera ibyo bakeneye mu ishuri n’ibibatunga, ndetse twumvaga ko atari imirimo ivunanye, ariko ubwo mutubwiye ko bitemewe ntituzongera kuyibakoresha kandi tugiye no gushishikariza abandi kureka abana bakiga.”

Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yasabye aba babyeyi gukomeza guha uburere abana babo, inababwira ko uzongera kuvugwaho kuvana umwana mu ishuri azabihanirwa.

Burundi: Abasirikare 3 bakomerecyeye mu gitero cyagabwe ku modoka yaritwaye ibikoresho by'amatora
Ibiciro bya sima ya CIMERWA byagabanyijwe
Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo ari mu mazi abira
Amerika Irashinja Irani kugerageza ibisasu bya Kirimbuzi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.