DOVE MAGAZINE

Nyakinama: Ibihugu bitanu birakarishya ubwenge ku mikoranire y’igisirikare n’abasivili

Bamwe mu basirikare, abapolisi n'abasivili bari gukarishya ubwenge

Bamwe mu basirikare, abapolisi n’abasivili bari gukarishya ubwenge (Ifoto/Umurengezi Regis)

Ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro, Rwanda Peace Academy, kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kirimo kongerera ubumenyi ibihugu bitanu bya Afurika ku mikoranire y’inzego za gisirikare n’abasivili.

Abari gukarishya ubwenge ni abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili, bose hamwe 25. Ni abo muri: Comoros, Kenya, Uganda, Sudani n’u Rwanda. Ibi bihugu bikaba bihuriye ku mutwe w’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Bari guhabwa amasomo agamije gufasha kubaka ‘icyizere’ hagati y’igisirikare n’abasivili mu bikorwa bahuriramo, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro, nk’uko bisobanurwa na Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro.

Col Rutaremara agira ati “Ni amasomo agamije kubaka ikizere hagati y’izo nzego [igisirikare n’abasivili], ibikorwa bikorwa n’abasirikare, abapolisi n’abasivili biba bifite akamaro kuko bizana ikizere bigatuma impande zikorana, abantu bakabibonamo cyane cyane abafite ibibazo ahagarurwa amahoro.”

444Umupolisi wa Uganda hamwe n’umupolisikazi w’u Rwanda ndetse n’umusivili bakurikiranye amasomo(Ifoto/Umurengezi R)

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rusangiza ubunararibonye ibindi bihugu bya Afurika ku mikoranire y’igisirikare n’abasivili, ahabera ibikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro, agaragaza ko imikoranire ikwiye y’igisirikare n’abasivili igaragaza ikigero cyo hejuru cy’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, aha akaba yahaye umukoro abari kongererwa ubumenyi wo guha agaciro amasomo bari guhabwa kubera ko azabashasha gukorana mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bazajyamo.

Ikigo cy’u Rwanda kiri gutanga amasomo ku mikoranire y’igisirikare n’abasivili, gifatikanyije  na BPST (EA), ikigo cy’abongereza gitera ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku Isi (ishami rikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba).

Maj. Jamie Hayward, uhagarariye BPST (EA), agaragaza ko igihugu cye giha agaciro akazi k’ubwitange gakomeje gukorwa n’Abanyafurika bagarura amahoro mu rwego rwo gushyigikira ubusigire bw’umugabane wabo.

55Uhereye ibumoso: Maj. Jamie Hayward, Col Jill Rutaremara hamwe n’umwe n’umubbasirikare bari guhabwa amasomo(Ifoto/Umurengezi R)

Maj. Jamie avuga ko Leta y’u Bwongereza izakomeza gutera inkunga Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu kongerera ubushobozi ibigo bitanga ubumenyi ku mahoro; ibintu “bizatsimbataza amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Amasomo ari guhabwa bariya basirikare, abapolisi ndetse n’abasivili azasozwa ku itariki ya 20 Gicurasi 2016.


SRC: IZUBA RIRASHE

Ingabo za Congo zari zashinze ibirindiro mu Rwanda zasubijweyo
Koreya ya Ruguru yatangaje ko yiteguye kugaba ibitero kuri Amerika
Iran yacanye umubano na Arabia Saudite ku bw’urupfu rw’umuyobozi w’aba-Shia
Zari agiye kongera kubyara mu gihe imfura itaruzuza umwaka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.