DOVE MAGAZINE

Ntabwo nigeze ndwanirira kuba Perezida, byarangwiririye-Kagame

Share Button

Perezida Kagame yuvuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu atarwanaga kugira ngo agere ku butegetsi ahubwo ko ngo yariho aharanira uburenganzira yari yarambuwe nk’umwenegihugu.

Ibyo yabivugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi ku wa 20 Nzeli 2017, mu kiganiro yatanze kibanze ku bubanyi n’amahanga.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yakomoje ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 umuryango mpuzamahanga urebera, akaba yerekanye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubutegetsi bwariho aho amabwiriza ku bwicanyi yatangwaga binyuze kuri radiyo.

Mu gusobanura impamvu yahisemo kuyoboka iy’ishyamba mu rugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yari agambiriye kwisubiza uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda utari ufite imiziro imbere y’amategeko.

Perezida Kagame yashimangiye ko muri urwo rugamba atari yimirije imbere kuba perezida ahubwo ko ngo byaje kumugwirira, ati “Ntabwo nigeze ndwanira kuba Perezida w’Igihugu cyanjye; byarangwiririye, nariho ndwanirira uburenganzira nambuwe.

Perezida Kagame yabwiye kandi abari bakurikiye ikiganiro yatanze ko nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse n’abayigizemo uruhare bihuje bomorana ibikomere ku buryo ngo ubwiyunge bwagezweho birenze ibyari byitezwe.

Manda ya Gatatu…

Perezida Kagame yavuze ko yari yiteguye gusoza ubuyobozi nk’uko byagenwaga n’Itegeko Nshinga ariko ngo abaturage bamusaba gukomeza kubayobora.

Ati “Nari niteguye gusoza [manda], mu buryo ntateganyaga habayeho ubukangurambaga maze miliyoni enye bajya mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko itegeko nshinga rivugururwa atari ryose, ahubwo by’umwihariko ku ngingo ya manda ya gatatu.”

Yakomeje agira ati “Ku bashobora kubihuza n’amateka y’u Rwanda barumva impamvu, mu bindi bihugu ibi bishobora kutabaho. Byose bigaruka ku ngingo yihariye y’amateka yacu, hashize imyaka 23 twubaka bundi bushya igihugu cyacu.”

Ku birebana no kuba aherutse gutsinda amatora n’amajwi 98% yasobanuye ko nawe yabonye biba, Perezida Kagame yasoje ikiganiro yatanze ashimangira ko icyo yimirije imbere ari ugukorera Abanyarwanda mu buryo bwiza bubabereye.

SRC: IZUBA RIRASHE

Abatekereza ko basubiza u Rwanda aho rwavuye baribeshya- Perezida Kagame
Lt Gen Karake yarekuwe by’agateganyo
Urubyiruko rwagize u Rwanda uko ruri ubu nirwo Jeannette Kagame asaba ab’ubu kureberaho
Bruce Melody yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 25 amaze ku isi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.