DOVE MAGAZINE

Nta gisobanuro nyacyo ku mpamvu Afurika yasigajwe inyuma mu ikoranabuhanga-Kagame

Perezida Kagame asanga nta gisobanuro nyakuri gihari cyatumye Afurika yonyine isigara inyuma mu by’ikoranabuhanga mu gihe bigaragara ko hari ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’Abanyafurika.

Perezida kagame

Ibi yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu guhindura Afurika y’iminsi itatu yaberaga i Kigali ku nshuro ya kabiri yiswe ‘Transform Africa’.

Mu biganiro n’ibitekerezo binyuranye byatanzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga ndetse n’intumwa za guverinoma zitandukanye muri Afurika, hagaragajwe ko Afurika ifite ubushobozi bwo kugera kure mu ikoranabuhanga kubera cyane cyane urubyiruko rufite umuhate ukomeye.

Perezida Kagame avuga ko Afurika itakongera kwemera gusigara inyuma mu iterambere iryo ari ryo ryose ku rwego rw’Isi kandi ifite abaturage bafite umuhate bashobora kubyaza umusaruro.

Yagize ati “Kugeza ubu nta mpamvu n’imwe iratangwa isobanura impamvu twasigaye inyuma. Dufite imigambi myiza ariko ikorabuhanga rikwiye kuza imbere kiruta byose, abaturage bakarusha. Nk’uko guha abagore ubushobozi bitagira umupaka, ikoranabuhanga naryo nta mupaka rigira, rigera hose.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko abayobozi bakwigaya mu gihe badashoye imari ihagije mu bintu bifite akamaro kandi bishishikaje benshi kandi ngo iyo ushaka gushora imari mu ikoranabuhanga ubikora hakiri kare.

Yagize ati “Gushora imari mu ikoranabuhanga bigiririra umumaro n’izindi nzego zose, byongera umusaruro mu buryo bunoze. Birashoboka ko twakongera umusaruro dukoresheje uburyo ahandi birengagiza. Ikoranabuhanga risobanuye gukoresha ibikoresho bikagirira abaturage akamaro, rihindura ubuzima bwabo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko intego y’ubuyobozi mu kugira Afurika umugabane ukora ibishingiye ku ikoranabuhanga (Smart Africa), ari uguteza imbere impano zidahabwa agaciro ziri ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu rubyiruko rugize ahazaza h’uyu mugabane.

Mu kiganiro cy’isaha irenga Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda; Minsitiri w’Intebe wa Mali, Modibo Keita ndetse n’abandi baminisitiri bahagarariye ibihugu byatangije umushinga wa ‘Smart Africa’ nka Kenya, Angola, Gabon, Sudani y’Epfo; bose bagarutse ku byo ibihugu byabo bikora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu rubyiruko.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda, avuga ko imiryango igikinguye muri guverinoma ya Uganda kuba bakorana n’abikorera ku giti cyabo ngo bateze imbere ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga n’amaposita muri Sudani y’Epfo, Rebecca Jushua Okwaci avuga ko ntawe utakwishimira ibyiza by’ikoranabuhanga aho yatanze urugero rw’uko yaje mu Rwanda agakomeza gukoresha simcard imwe kubera politike y’ibihugu yo guhuza imirongo yanatumye ibiciro bigabanuka ndetse no guhamagarana bikiyongera ku kigero cya 800%.

Iyi nama ya Transform Africa y’umwaka wa 2015 yitabiriwe n’abasaga 2500 baturutse mu bihugu 81 ku Isi hose, barimo benshi bikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko icyagarutsweho cyane ni ukuba abagore bataraba benshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko ngo bangana gusa na 22.2% by’abitabiriye iyi nama.


SRC: IZUBA RIRASHE

Agathon Rwasa yatanze ‘candidature’ ngo ahatane na Nkurunziza
Kidum na Farious bazahurira mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi
Kigali: Polisi yafashe agatsiko k’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano
The Ben i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.