DOVE MAGAZINE

Nshuti Savio yafashije Amavubi kwikura muri Tanzania

Share Button

Mu mikino y’amajonjora abanza yo gushaka itike y’imikino nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2018. Umukino ubanza wahuzaga u Rwanda na Tanzania waberaga i Mwanza muri Tanzania warangiye amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

Abakinnyi 11 bari babanjemo ku mpande rw’u Rwanda: Bakame mu izamu – Aimable, Manzi, Mambo, Radu, Imanishimwe, Yannick, Djihad, Savio Mubumbyi na Mico Justin.

Ababanjemo ku ruhande rwa Tanzania ni Hamid Mao, Aishi Manula, Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva, Shiza Kichuya.

Amavubi yinjiye mu mukino neza ndetse abona n’igitego hakiri kare dore ko, ku munota wa 18 Nshuti Savio yari amaze gufungura amazamu ku mupira mwiza yari aherejewe na Manishimwe Emmanuel.

Tanzania yakomeje gusatira ishaka kwishyura biza no kuyihira ku munota wa 39 aho yabonye penaliti kubwo ikosa ryari rimazwe gukorwa na Mambo.

Penaliti yinjijwe neza na Himid Mao umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Nshuti Savio watsindiye Amavubi

Nshuti Savio watsindiye Amavubi

 

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanjemo

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo

Abakinnyi 11 ba Tanzaniya

Abakinnyi 11 ba Tanzania bari babanjemo

Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Perezida Obama agiye kugirira uruzinduko rwa mbere muri Kenya ayoboye USA
Mitali Protais arahigishwa uruhindu na Interpol
Perezida Assad I Moscow gushimira Putin
U Budage: Angela Merkel agiye guhatanira kuyobora manda ya kane

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.