DOVE MAGAZINE

Nizzo (Urban Boyz) ari mu gahinda gakomeye kubera umubyeyi we

Share Button

Umuhanzi Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz, kuri uyu wa Mbere abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje agahinda yatewe n’umubyeyi we urembeye mu bitaro, ibi uyu muhanzi akaba yanamaze kubihamiriza ukuri umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko umubyeyi umubyara arwaye bikomeye.

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa Inyarwanda.com agiranye na Nizzo yatangiye amubaza amakuru, undi nawe mu kumusubiza ahita agira ati” Nibibi papa… ndi mu bitaro ndwaje mama wanjye ararembye.”

Umunyamakuru yashatse kumenya uburwayi uyu mubyeyi arwaye abaza Nizzo maze uyu muhanzi amutangariza ko arwaye Malariya gusa ari kwitabwaho n’abaganga.

Nizzo (Urban Boyz) na mama we
Nizzo (Urban Boyz) na mama we

Nizzo ntiyifuje kuvuga ibitaro arimo ariko nanone yatangaje ko yabaye ahagaritse ibikorwa bye byose kugira ngo abanze yite ku mubyeyi we, ibi bivuze ko ubu burwayi bwafashe umubyeyi wa Nizzo bwahagaritse ibikorwa byo kwitegura ibikorwa byo kumurika album ya Urban Boyz ‘Adam na Eva’ iteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Nizzo (Urban Boyz) na mama we


SRC: INYARWANDA

Kanye West yise umwana we ‘Umutagatifu’
Drake, umuhanzi uyoboye Isi mu ndirimbo zumviswe cyane kuri Spotify
2Face Idibia agiye gutaramira i Kigali
Umukinnyi wa Filimi Shamsa Ford Yahuye n'Uruva Gusenya

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.