DOVE MAGAZINE

Nigeriya: Tiwa savage yashize ahagaragara icyatumye abyinana imbaraga zidasanzwe muri Uganda kandi yari atwite inda nkuru.

Umuhanzikazi Tiwatope Savage-Balogun uzwi ku izina rya Tiwa savage w’imyaka 35 ukomoka mu gihugu Nigeriya akomeje kugaragarwaho n’udushya dutandukanye ariko ako aherutse gukorera mu gihugu cya Uganda mu mezi ashize ku rubyiniro(stage) akabyina,agacugusa umubiri wose ndetse akagaragara nk’inkumi itagize icyo yitayeho kabone nubwo yari atwite inda nkuru yavuze impamvu yabyo.

 Tiwa savage muri ino minsi bigaragara ko atwite inda nkuru ntibimubuza ku kabyiniro akagaragaza ingufu zidasanganywe umubyeyi utwite

Tiwa savage  wabyinnye bigaragara ko atwite inda nkuru ntibimubuze kugaragaza ingufu zidasanganywe umubyeyi utwite

Nkuko tubikesha ikinyamakuru allAfrica.com, ngo Tiwa savage aganira n’ikinyamakuru Genevieve Magazine yagaragaje ibyiyumviro bye ndetse anasubiza ibibazo bitandukanye abafana be bibazaga kubyo yari aherutse gukorera mu gihugu cya Uganda aho yagaragaje imbaraga ndengakamere mu mibyinire ndetse no kwerekana ko inda yari atwite ntacyo yari imubwiye agashimisha abagande ku rwego rutari rwitezwe kuri uwo munsi.

Ibi birori rero bivugwamo uku kubyina k’uyu muhanzikazi nibyo yari yatumiwemo n’abagande bizihiza umunsi  w’abagore ariko banabihuza n’umunsi wo gutanga ibihembo byo guhemba ibitangazamakuru bihuza imbaga( Social Media Awards) aho yanakomeje agira ati:”Ibi nabikoze kuko umuganga wanjye yari yanyemereye kubikora doreko yari yanavuganye n’undi muganga wo mugace nari ngiyemo”

Uyu muhanzi kandi yakomeje avugako iyi mitwarire yo hejuru mu mibyinire yagiriye muri kiriya gihugu nawe yamutangaje ko ahubwo ajya kuza yari afite ikibazo cy’ukuntu aza kwakirwa, uko aza kuririmba agaragara nk’unaniwe anafite ubwoba ko hari n’igihe yari no kuririmba yicaye cyangwa bikaba byageza n’igihe byanga akava ku rubyiniro atarangije kuririmba, ariko byarangiye ahubwo ibyo yatekerezaga bibaye ikinyuranyo kuko yageze kurubyiniro abafana bamwereka urukundo babyinana nawe kugeza naho byamurenze akiyumvamo imbaraga zidasanzwe akabyina kakahava ku buryo yatashye abagande bakishimiye imibyinire ‘imiririmbire ye kandi nawe akavuga ko atigeze agira ikibazo na kimwe kijyanye n’inda atwite.

Tukaba twabibutsa ko uyu muhanzikazi iyi nda yabyinanye yaje kuyibyaramo umwana w’umuhungu ubu akaba ari hafi kuzuza amezi atanu doreko yavutse tariki 22 z’ukwezi kwa Nyakanga 2015.

 Uyu akaba ari umuhungu Tiwa Savage yari atwite ubu akaba agiye kuzuza amezi 5

Uyu akaba ari umuhungu Tiwa Savage yari atwite ubu akaba agiye kuzuza amezi 5

Ibi akaba abitangaje iki gihe agirango akure urujijo rwose abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange bibazaga kuri iriya mibyinire idasanzwe yagaragaje kandi yaragaragaraga ko atwite inda nkuru.


Elysée TWIZERIMANA
WWW.DOVE.RW

Miss Wema Sepetu yatsinzwe mu matora y’Abadepite rugikubita
“Mu myaka 10 biragoye kuzaba humvikana igihangano nyacyo”- Massamba
Urban Boyz mu bitaramo I Rusizi
Umurambo wa Papa Wemba washyizwe mu nzu ndangamuco i Abidjan

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.