DOVE MAGAZINE

Nicki Cannon Ntagitekereza Abagore nyuma yo Gutandukana na Mariah Carey mu 2014

Share Button

Nyuma y’uko Nick Cannon atandukaniye na Mariah Carey mu 2014, Nick Cannon yavuze ko ibisigisigi by’urukundo bagiranye ngo bikimushengura umutima ari nayo mpamvu atagitekereza undi mugore nyuma y’itandukana.

Nick Cannon; umuhanzi, umushyushyarugamba ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilimi yatandukanye na Mariah Carey mu 2014 ariko nyuma y’imyaka itatu yavuze igituma adatekereza gushaka undi mugore aho yavuze ko agikunda uyu mugore wamubyariye abana batatu.

Mu kiganiro yagiranye na E! Tonight, Nick Cannon w’imyaka 36 yavuze ko abajijwe n’uko abayeho nyuma yo gutandukana n’uwari umufasha we Mariah Carey. Nick Cannon yatangaje ko kuri ubu, nta nshuti y’umukobwa afite ndetse ko agifata Mariah Carey nk’umukunzi atazibagirwa n’umunsi n’umwe.

Nubwo Cannon agitekereza Mariah Carey, ibi ngo byaba bisa nko kwiruka ku byagusize dore ko Mariah Carey w’imyaka 47 kuri ubu afite umukunzi we mushya uzwi nka Bryan Tanaka ari nacyo gishengura Cannon kurusha.

Muri bimwe bigaruka mu ntekerezo za Nick Cannon binamurya mu mutima ngo ni umunsi w’ubukwe bwabo ndetse n’abana babyaranye ari nabyo ashingiraho avuga ko umutima wo gukunda undi mukobwa ntawo akigira.

Ibi bigaragaza ko Nick Cannon ashobora kuba akizirikana ibihe byiza yagiranye na Mariah Carey bataratandukana.

Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi, Mariah Carey we yaje gukundanaho n’umuherwe wo muri Australia witwa James Packer ariko ntibamarana kabiri.

Bimwe mubihe byiza uyu muryango wagiranye

Nicki Canon na Mariah Carey bafitanye abana batatu, babiri b’abakobwa ndetse n’umuhungu umwe.

 

Kwizera Pacifique
WWW.DOVE.RW

Akili Delyla umwe mu bahatanira Miss Rwanda, yabazwe ikirenge
Miss Sharifa yatanze imashini zidoda mu ihuriro ry’abakobwa batewe inda
Nyina wa Young Grace yashinze studio y’indirimbo mu rugo
Mu Kiganiro Cyihariye Yagiranye na Dove Magazine, Yakuza Yatanze Impamvu Udusobanuye Twacitse

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.