DOVE MAGAZINE

Niba warishyizemo ko iyo abashakanye babyaye urukundo rukonja, uribeshya!

Share Button

N’ubwo bamwe bazi ko abana batuma urukundo hagati y’umugore n’umugabo rukonja, inyigo nshya yagaragaje ko baryoherwa kandi bakishimira imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara umwana wabo wa mbere.

Nk’uko urubuga rwa doctissimo.fr rubitangaza, ngo 94% by’ababajijwe bagizwe n’abagabo n’abagore bemeje ko nyuma yo kubyara bishimiye cyane imibonano mpuzabitsina kurusha mbere y’uko babyara.

54% bo bemeje bidasubirwaho ko imibonano mpuzabitsina yatangiye kuba myiza cyane nyuma yo gusama.

Abagabo n’abagore babajijwe bagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abafasha babo inshuro nyinshi nyuma yo kubyara. Na ho abantu 4 muri 5 babajijwe bemeje ko kuva babyara bita cyane ku ireme ry’imibonano mpuzabitsina n’abagore cyangwa abagabo babo kurusha inshuro zayo.

Urukundo sha

Nk’uko inyigo yabigaragaje, ababyeyi bategereza iminsi 58 nyuma yo kubyara kugira ngo bongere bakore imibonano mpuzabitsina.

Byibura 5% ni bo bonyine bategereza umwaka kugira ngo bongere babonane, na ho 14% bongera gukora imibonano mpuzabitsina byibura nyuma y’ibyumweru bitatu babyaye, bikaba bihabanye n’inama z’abaganga.

Ngo 44% by’abamama babyaye bwa mbere baba bafite ubwoba ko abagabo babo batazongera kubifuza, bitewe n’imihindukire y’imibiri yabo ndetse no kuba umwanya babageneraga bawugabanya, kugira ngo bite no kubana.

Gusa muri ubu bushakashatsi, abagabo benshi bishimira imibiri y’abagore babo nyuma yo kubyara. Ngo aba bagabo bishimira cyane umubyimba n’imiterere y’imibiri y’abagore nyuma yo kubyara.

Gusa ngo abagore 4 ku 10 mu babajijwe ntibishimira ko abagabo bakora ku mabere yabo cyane cyane ko baba bonsa, na ho 1/3 cy’abagabo babajijwe bavuze ko nta tandukaniro babona ku bagore babo k’uko baba bameze mbere na nyuma yo kubyara.

Na ho abagabo 3% mu babajijwe, ni bo bonyine bemeje ko badakunda impinduka ziba ku bagore babo nyuma yo kubyara.

Mu busanzwe, ngo abagabo ni bo bifuza cyane imibonano mpuzabitsina kurusha abagore. Abagabo bafite abana baba bashaka byibura gukora imibonano mpuzabitsina 2 mu cyumweru, mu gihe abagore bo bishimira kubakoraho gusa inshuro imwe mu cyumweru.


SRC: IZUBA RIRASHE

Perezida Kenyatta yasabye Nkurunziza kuvana u Burundi mu kangaratete
U Burundi bwemeye kuganira na EU ku masezerano yo kubuha inkunga
Umuririmbyi wa Magic Sytem yapfuye yitegura kujya gushyingura Papa Wemba
Perezida Salva Kiir arashinja Loni guteza umutekano muke mu gihugu cye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.