DOVE MAGAZINE

Ngoma: Umujyi wa Kibungo ugiye kubakwa bijyanye n’igihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko igihe kigeze ngo isura y’umujyi wa Kibungo ihinduke igendane n’igihe n’iterembere u Rwanda ruganamo, bityo ngo hakaba hagiye kubakwa ibikorwaremezo birimo n’inzu z’ubucuruzi zigezweho.

Bamwe mu bayobozi bo muri aka karere bavuga ko baterwa ipfunwe nuko iyo umuntu avuze umujyi wa Kibungo, abenshi bumva ahantu hatagira ibikorwaremezo, haba inzu zubatswe kera, zashaje, hataba imihanda igezweho.

Kimwe mu byo ubuyobozi bw’aka karere bushyize imbere mu mwaka utaha, harimo kubaka ibikorwa remezo bifatika, by’umwihariko inzu z’ubucuruzi zigerekeranye nibura inshuro ebyiri.

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, mu kiganiro n’ Imvaho Nshya, yavuze ko abafataga Ngoma nk’ahantu hatajyanye n’igihe, mu minsi ya vuba bashobora kuhagera bagatangara kubera ibikorwa by’iterambere bahateganyiriza.

Umujyi wa Kibungo ugiye kubakwamo inzu zigeretse (Foto Manishimwe N)

Umujyi wa Kibungo ugiye kubakwamo inzu zigeretse (Foto Manishimwe N)

Yagize ati “Ibya Ngoma byo hari abantu bari barashinzeho agati ngo ntibihinduka, abo ngabo tubabwire babyibagirwe kuko nta muntu ubaho udahinduka, nta hantu habaho hadahinduka, bishobora gutinda ariko igihe runuka cyagera ibintu bigahinduka, kandi icyo cyoko turimo turakibona.”

Meya Nambaje yakomeje avuga ko abakorera mu nyubako ziherereye mu mujyi wa Kibungo bamenyeshejwe gahunda Akarere gafite yo kuvugurura no kunoza imyubakire, hakanumvikanwa ubwoko bw’inyubako zizubakwa.

Yagize ati “Dufitanye amasezerano rero y’uko mu kwezi kwa mbere tugomba gutangira gahunda yo kuvugurura aya mazu tuganisha mu gutuma ahari hato ku kibanza cyo hasi, dushobora no gufata ibibanza byo hejuru ubundi tukagura kugera kuri kilometero.

N’iyo wakubaka umuturirwa birashoboka hejuru ntugura, noneho ukaryama hamwe ahandi ukabona amafaranga.Abantu bave mu tugeto tw’uduhumbi dutatu, kugira ngo niba umushoramari runaka yaje, umuyobozi runaka, ONG, babone aho bakodesha.”

Umujyi wa Ngoma ugiye kuvugururwa mu gihe mu bigaragarira amaso usanga hafi y’umuhanda ndetse no mu mujyi wa Kibungo hagaragara inyubako zishaje, abahatuye bemeza ko zimwe muri zo zasizwe n’abarabu bahabaye mu myaka myinshi ishize.

Uretse kuvugurura santere y’ubucuruzi ya Kibungo, Akarera ka Ngoma ngo kagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa by’iterambere bigezweho birimo, imihanda, amashuri n’ ibigo nderabuzima.


SRC: IMVAHO NSHYA

Messi ashaka 600,000Euros ku cyumweru ngo yerekeze muri Arsenal
Keza Joannah yagizwe ‘Miss Heritage Culture Ambassador’ ku Isi.
Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU
Umukecuru yatakambiye Kayirebwa amusaba kugaruka gutura i Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.