DOVE MAGAZINE

Ne-Yo yarushinganye n’umukunzi we utwite

Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo yambikanye impeta na Crystal Williams bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kwibaruka umwana wa mbere.

Ne-Yo na Crystal barushinze kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 mu birori byabereye kuri Terranea Resort mu Mujyi wa Rancho Palos Verdes [RPV] muri Leta ya California.

Ikinyamakuru Us Weekly gitangaza ko ibirori by’aba bombi byitabiriwe n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango yombi bagera ku 150.

Byari ibyishimo kuri Ne-Yo n’umukunzi we ndetse bamaze gusezerana Ne-Yo yashyize ifoto kuri Instagram agaragaza ko yiteguye kubana mu mahoro na Crystal mu rugendo rushya batangiranye.

Muri Kanama 2015 nibwo N-Yo yatangaje ko agiye gukorana ubukwe n’uyu mukobwa, inkuru yaje itunguranye kuri benshi.

Ne-Yo asezeranye na Crystal mu gihe asanzwe afite abandi bana barimo uwitwa Madilyn Grace na Mason Evan Smith yabyaranye na Monyetta Shaw.


SRC: IGIHE

Nkurunziza yagarutse, abagerageje kumuhirika batawe muri yombi
Umuririmbyi wa Korali Rehoboth yitabye Imana
Abaririmbyi bakomeye muri Afurika y’Epfo bagiye kuza gucurangira i Kigali
Knowless na Clement babyaye umukobwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.