DOVE MAGAZINE

Ashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda atazi Ikinyarwanda

Naïma Rahamatali yaje kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda avuye i Montréal muri Canada aho amaze imyaka 17 abana n’umuryango we.

Rahamatali wavutse mu 1991, ni umwe mu bakobwa icyenda (9) batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016. Uyu mukobwa afite umwihariko watumye benshi bamuvugaho ibitandukanye ku munsi w’amajonjora.

Ni we mukobwa rukumbi waje kwitabira irushanwa avuye muri Diaspora, ni na we utavuga Ikinyarwanda mu bahatanye bose ndetse akagira umwihariko w’uko adafite urubavu ruto nka kimwe mu bikunze kuranga ba Nyampinga.

Nyampinga w’u Rwanda utavuga Ikinyarwanda?

Mu bintu 11 birebwa ku mukobwa witabira Miss Rwanda harimo ko agomba kuba avuga Ikinyarwanda neza n’urundi rurimi rumwe hagati y’Igifaransa cyangwa Icyongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye , Naïma Rahamatali ntiyabashije kugira ikibazo na kimwe asubiza mu byo yabajije mu Kinyarwanda ndetse yivugiye ko atazi uru rurimi kuko atigeze aba mu Rwanda ngo aruvuge n’aho atuye muri Montreal abana n’abavuga Icyongereza n’Igifaransa gusa.

Mike Karangwa umpe mu bakemurampaka b’irushanwa, yavuze ko Rahamatali bamwemereye gukomeza mu irushanwa ngo kuko bo basanze avuga Ikinyarwanda bityo ko nta ngingo n’imwe yica mu zirebwa ku bahatana.

Ati “Abavuga ko atazi Ikinyarwanda n’abatarageze muri salle. Ni njye wamubajije, avuga Ikinyarwanda rwose. Ibibazo byose namubajije yarabisubije mu Kinyarwanda, yanatubwiye ko yashatse mwarimu ukimwigisha ku buryo irushanwa rizasozwa yarakimenye neza.”

Naïma Rahamatali yanyuranyije na Mike Karangwa avuga ko nta Kinyarwanda azi. Mu cyumweru amaze mu Rwanda ngo nibwo yatangiye kwiga kukivuga yifashishije abo mu muryango we.

Ati “Ntabwo nzi Ikinyarwanda, numva gake cyane, nabwo mbyumva iyo uvuze gahora gahora kandi amagambo adakomeye.”

Azaba Nyampinga w’u Rwanda aba i Kantarange?

Mu gihe cy’umwaka wose uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda azasabwa kuguma mu gihugu kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano azahabwa. Ntibikuyeho ko yazajya ajya mu mahanga guhagararira u Rwanda ariko akagaruka.

Mike Karangwa yavuze ko uyu mukobwa natsinda agasubira muri Canada kubayo nk’uko byari bisanzwe ngo azahita yamburwa ikamba.

Ati “Ibyo ntagushidikanya, naba Miss Rwanda hanyuma agasubira kuba hanze umwanzuro ni ukumwambura iryo kamba nta kindi.”

Yiga muri Kaminuza i Montréal ,mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Ubutegetsi (Administration).

“Ndi Umunyafurikakazi wujuje ibisabwa”

Rahamatali avuga ko kuba adafite urubavu ruto ntacyo bizamuhungabanyaho mu irushanwa ngo kuko n’ubusanzwe Abanyafurikakazi barangwa no kugira umubiri utananutse.

Ngo yujuje ibiranga Abanyafurikakazi

Ati “Abanyafurikakazi ntabwo bazwiho kunanuka, uko ngaragara bifite umwihariko, n’aho natsinze ntabwo barebye uko ngana ahubwo barebaga ibitekerezo mfite n’aho nganisha ibintu.”

Yizeye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda atitaye kuri bagenzi be 24 ahanganye na bo. Ati “Muri Miss Africa Montreal nari kumwe n’abakobwa bakomeye, b’abahanga, bafungutse mu mutwe kundusha, naratsinze. Kuki se ntaba Miss Rwanda?”

Naïma Rahamatali yavukiye i Kigali mu 1991, areshya na 1m71 akagira ibiro 66.3kg. Muri Gashyantare 2015 yahataniye ikamba rya Miss Afrique Montréal atahana umwanya wa gatatu. Ni ku nshuro ya mbere agarutse mu Rwanda mu myaka 17 ishize.

Rahamatali ntavuga Ikinyarwanda kandi ari ururimi rw’ibanze kuri Nyampinga w’u Rwanda

Ubwo yasubizaga ibibazo

Rahamatali ni umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda


SRC: IGIHE

Perezida Kikwete yifurije u Rwanda, Kenya na Uganda ishya n’ihirwe mu mishinga bafite y’Umuhora wa r...
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika
Nyamasheke: Umwarimu araryozwa umunyeshuri wabuze yaramugize umukozi wo mu rugo
Kuki muri Sudan y’Epfo hatoherezwa ‘African Standby Force’? – Mushikiwabo arasobanura…

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.