DOVE MAGAZINE

Mutesi Jolly muri ba Nyampinga batumiwe i Los Angeles

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly ari mu bakobwa batanu bazahagararira ibihugu byabo i Los Angeles mu iserukiramuco ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru.

Mu bakobwa batumiwe muri “Uganda Festival in Los Angeles” harimo Miss Uganda Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya Charity Njeri Mwangi, Miss Tanzania Universe Lorraine Marriott, Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi na Nyampinga wa Ethiopia Kisanet Teklehaimanot.

Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu kuva kuwa 2-4 Nzeri 2016, biteganyijwe ko rizabera kuri JW Marriot Hotel, imwe mu zikomeye mu Mujyi wa Los Angeles.

Mutesi Jolly yabwiye IGIHE ko yamaze kubona ubutumire bw’iki gikorwa ndetse yiteguye kuzajyayo agahagararira u Rwanda. Buri Nyampinga mu batumiwe azerekana ibyiza byihariye igihugu cye kirusha ibindi bya Afurika n’ibyo muri Amerika bizitabira iri serukiramuco.

Nyampinga Mutesi Jolly azerekana filime mbarankuru yakoze ku bukerarugendo bw’u Rwanda inagaragaza ibyiza nyaburanga byihariwe n’iki gihugu.

Ati “Nanjye ndi umwe muri abo bakobwa batumiwe, njye nzavuga ku by’ubukerarugendo, nzerekana filime nakoze ku bukerarugendo bwo mu gihugu cyacu nkundisha amahanga u Rwanda.”

Muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 28 hatumiwemo abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Sheebah Karungi, Desire Luzinda n’abandi.

Mutesi Jolly yatumiwe muri Amerika

Abateguye iri serukiramuco batangaza ko abazaryitabira bazatembera mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Hollywood, Disneyland, Beverly Hills no mu nzu ndangamurage z’i Los Angeles.

Mutesi Jolly na ba Nyampinga bagenzi be bazaba bacumbikiwe muri Marriot Hotel iri mu gace kamwe n’inyubako zizwi mu by’imyidagaduro nka Los Angeles Laker’s Staples Center, Microsoft Theater, Club Nokia, Figueroa, Grammy Museum, Congo Room, Griffith Park, Disneyland n’izindi.

Mutesi Jolly azasangiza amahanga iby’ubukerarugendo bw’u Rwanda


SRC: IGIHE

Umunyarwandakazi mu bahatanira ikamba rya Miss Africa USA
Hari imyambarire itamenyerewe mu gitaramo cya Dashiki
Havutse andi makimbirane mu bajyanama ba Jay Polly
Kenya: Bane bakurikiranyweho kwigana umukono wa Perezida Uhuru Kenyatta

1 Ibitekerezo for “Mutesi Jolly muri ba Nyampinga batumiwe i Los Angeles”

  1. nice

    Wow ni byiza rwose jolly azabyitwaro neza rwose ndamwemera ni umuhanga Imana izabimufashemo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.