DOVE MAGAZINE

Muri Sudani y’amajyepfo hatangiye ibiganiro by’amahoro

Share Button

Umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahunga ONU muri Sudani y’amajyepfo, David Shearer, yatangaje ko Prezida Salva Kiir yatangije k’umugaragaro ibiganiro mu gihugu bimaze igihe bisabwa, kandi ko intambara zahagaze. Shearer avuga ko ibyo biganiro bikwiye kwitabirwa n’abo bireba bose kugirango bishobore guhuriza hamwe udutsiko dushyamiranye.

Prezida Kiir yatangaje kandi ko bagiye kwiga ikibazo cy’abanyepolitike bafunzwe. Nubwo bimeze bityo Shearer avuga ko atari bwo bwa mbere Prezida Kiir atangaza ko intambara ihagaze. Shearer avuga kandi ko hazaba kureba neza umubare w’abanyepolitike bazaba koko barekuwe.

Joseph Mourn, intumwa ya ONU muri Sudani y’amajyepfo, yabwiye Inama y’umutekano ko agahenge ko guhagarika intambara katumye haba ukudakumirana mu biganiro, kandi ko ubu byoroshye gushyikiriza imfashanyo abari muturere turimo inzara.

Ibyo bibaye mu gihe inama y’umutekano yari yabanje gufatira ibihano abo bose babangamiye ubutabazi bwa  ONU, mu gikorwa cyo guhagarika intambara. Kur’uyu wa gatatu abagize inama y’umutekano ya ONU bakaba basubiye kwemeza bose hamwe ibihano biri kuri Sudani y’amajyepfo .

Alphonse Bizimana

WWW.DOVE.RW

Perezida Kim Jong Un muri Koreya ya ruguru amaze kumanika 15 barimo abaminisitiri 2 kuva uyu mwaka u...
Ngororero: Ibitaro bya Kabaya byatangiye Umuganda w’umwuga
RDC: Abasirikare 6 bishwe n’abarwanyi batazwi
Kicukiro: Umupolisi witwa Nsengimana yakubise umuturage amuhindura intere

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.