DOVE MAGAZINE

Mugabe yamaganye abarwanira kumusimbura

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe,yamaganye imyitwarire ya bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye bateza intugunda bavuga ko bashaka kumusimbura ku butegetsi, akaba yabivuze mbere gato y’isabukuru ye izaba kuri iki Cyumweru.

Mu ijambory’iminota 30 ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Gatanu, Mugabe yavuze yibasiwe bikomeye n’icyo yise ‘imirwano y’imbwa’ ndetse kenshi aseserezwa na bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya ZANU PF, bagiye baryanira kuzamusimbura.

Yagize ati “Twese twaribasiwe ari njye n’umugore, mu buryo bw’urukozasoni.Birababaje.” Mugabe yatunze urutoki ba Visi Perezida be Emmerson Mnangagwa na Phelekezela Mphoko bagiye bavuga ko ashaka gupfira ku butegetsi.”

Mugabe yongeyeho ko abantu bakwiye kwikubita agashyi bakagarura ikinyabupfura.

Ati“ Tugomba kwitwararika imbere mu ishyaka.Dukwiye kongera kugira ikinyabupfura.”

Mugabe yavuze ko ZANU PF ari yo ifite ububasha bwo gushaka uzamusimbura. Gusa na we arateganya kwiyamamaza muri 2018 ubwo azaba afite imyaka 94, aho ashaka kuzayobora indi manda izamugeza ku myaka 99.

Visi Perezida Mnangagwa yifatanyije na bamwe mu bayobozi bakomeye muri ZANU PF, itangazamakuru ryahaye akabyiniriro ka G-40 aho bagiye bagaragaza ko batifuza ko uyu mukambwe yongera kuyobora.

Mnangagwa n’ikipe ye kandi bagiye bavuga ko Mugabe akwiye kurekura maze akamusimbura.

Nk’uko Reuters ibisobanura, Mugabe n’umujinya mwinshi yagize ati “ Abo bavuga ko bayobotse akazu, ndababwira gufunga umunwa… Muceceke kandi ntudukeneye kumva amagambo y’ivangura aturuka mu kanwa kanyu.”

Muri 2014 Mugabe yirukanye umudepite Joice Mujuru nyuma yo kumushinja umugambi wo kurwanya ubutegetsi bwe no gushaka kubuhirika.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe


SRC: IGIHE

Chelsea yegukanye igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza
Ukekwaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda muri ISIS yarashwe agerageza gutoroka
Perezida Museveni yemeje igihe azavira ku butegetsi
Uganda: Umunyarwanda ufungiye gucuruza amahembe y’inzovu ya miliyoni 3$

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.