DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Mu myaka 7 Haruna Niyonzima amaze muri “Yanga Africans” imaze gutwara ibikombe birindwi

Share Button

Umunyarwanda Haruna Niyonzima umaze imyaka irindwi akina muri Tanzania birumvikana ko yakoze byinshi mu kugera kuri urwo rwego rushimishije. Yanga Africans iri mu nzira yerekeza ku gikombe cya shampiyona igiye gutwarana na Haruna gatatu yikurikiranya.Mu myaka 7 Haruna Niyonzima amaze muri “Yanga Africans” imaze gutwara ibikombe birindwi

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 kuri ‘Benjamin Mkapa National Stadium’ bita Uanja wa Taifa habereye umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Tanzania ‘Ligi Kuu Bara’ wahuje Yanga Africans na Mbeya City Council Football Club.

Uyu mukino warangiye Yanga itsinze 1 – 0. Igitego cya Yanga cyatsinzwe n’Umurundi Tambwe Amissi Jocelyn cyahesheje Yanga yo muri Jangwani amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona ibura umukino umwe gusa ngo isozwe aho irusha Simba Sports Club amanota atatu, n’ibitego 11 bazigamye.

Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye na kapiteni wungirije wa Yanga akaba na kapiteni w’Amavubi y’u Rwanda Haruna Niyonzima uzarangiza amasezerano ye muri Yanga uyu mwaka, yavuze ko ashima Imana yamurinze kuko we na bagenzi be bakoze amateka.

Ati“Ni ugushima Imana kuko ni umwaka utari woroshye, ariko tubashije gutwara igikombe ku nshuro ya 3 twikurikiranya. Ni ibyishimo byinshi kuri twe kuko shampiyona y’uyu mwaka yaratugoye cyane gusa twashoboye kugera ku ntego.

Haruna yashimiye umutoza mushya George Lwandamina kuko hamwe nawe Yanga Africans yabashije gukora amateka abanyuze muri iyi kipe batabashije gukora.

Iki kinyamakuru nanone cyabajije Haruna ku makuru avugwa ko ari umwaka wa nyuma akiniye Yanga Africans, asubiza agira ati:

“Mfite gahunda nshya numva nshaka guhindura mu mwaka utaha w’imikino. Ikipe yansabye ko nongera amasezerano ariko sindabyemera kuko numva bikwiye ko nava muri iki gihugu. Sindagira icyo mbivugaho cyane ariko numva uyu ari umwaka wa nyuma nkiniye iyi kipe. Ibijyanye n’amakipe turi kumvikana yo igihe cyo kubitangaza ntikiragera.”

Haruna Niyonzima yazamukiye muri Etincelles muri 2005, ajya muri Rayon Sports 2006-2007, yerekeza muri APR FC 2007-2011 aho yavuye yerekeza muri Tanzania.

Haruna muri Yanga Africans yabashije gutwara ibikombe birindwi mu myaka irindwi: harimo ibya shampiyona bine, igikombe kimwe cy’igihugu 2016, na CECAFA Kagame Cup ya 2012.

Habiyaremye Alen Japhet
WWW.DOVE.RW

Bakame ntiyajyanye na Rayon Sports muri Cameroun kubera ibyangombwa
Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball irakina na Sudani
CHAN 2016: Buri kipe yazamutse iyoboye itsinda yarasezerewe
Diego Simeone yahanishijwe gusiba imikino 3 azira gutera umupira mu kibuga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.