DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Abanyeshuri ba Kaminuza bigaragambije kubera ikibazo cya buruse

Kaminuza ya Dar es Salaam izwi nka UDSMKaminuza ya Dar es Salaam izwi nka UDSM (University of Dar es Salaam)

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Dar es Salaam izwi nka UDSM, kuri uyu wa Kabiri bigaragambije basaba ikigo gishinzwe gutanga amafaranga yo kubatunga, ko cyayabaha kuko bamaze igihe batayabona.

Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abanyeshuri Shamila Mshengema avuga ko bigaragambije kubera amakuru adasobanutse yagiye atangwa n’icyo kigo gishinzwe ibya buruse.

Avuga ko icyo kigo kidashyira ibintu mu buryo ngo kibabwire impamvu batabona ayo mafaranga, n’igihe nyakuri bazayabonera.

Ubusanzwe abanyeshuri bahabwa amafaranga yo kubatunga nyuma y’iminsi 60, ariko hashize ibyumweru bibiri batarayagezwaho, bafata umwanzuro wo kwigaragambya.

Iyi myigaragambyo ibaye iminsi ibiri gusa ngo Perezida Magufuli asure iyi kaminuza, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isomer (libyary), nk’uko ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru kibitangaza.


SRC: IZUBA RIRASHE

Vanessa Mdee yaririmbiye i Kigali yambaye ikariso yibajijweho (Amafoto)
Sugira Ernest yasabye urubyiruko gukomera ku murage w’intwari zahagaritse Jenoside
Nkozasana, ushoje manda y’ubuyobozi bwa AU, yasabye Afurika kwishakamo ibisubizo
Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Nelson Mandela

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.