DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Mu Ijambo rye, Perezida Trump Yakomoje ku Idini ya Isilamu

Share Button

Perezida wa Amerika Donald Trump yagejeje ijambo ku idini ya Isilamu muri Arabia Saudite aho ari mu ruzinduko kuva kuwa gatandatu.

Iri jambo yarigejeje ku bari mu inama y’ibihugu byinganjemo abayisilamu mu murwa mukuru Riyadh.

Perezida Trump yavuze ko ibihugu byiganjemo abayisilamu bigomba gufata iya mbere mu kurwanya ubuhezanguni.

Bwana Trump yavuze ko adashaka gutegeka abandi kubaho nk’abanyamerika.Yongeyeho ko icyo agamije ari amahoro, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Trump kandi yavuze ko abantu benshi baguye mu bikorwa by’iterabwoba bari mu bihugu by’abarabu.

Perezida Trump yanasabye abayobozi b’ibihugu by’abarabu n’ibihugu byiganjemo abayisilamu gufata iya mbere mu kwirukana iterabwoba mu bihugu byabo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Bwana Trump yabanje kubonana n’abayobozi b’ibihugu by’abarabu ku giti cyabo – barimo Perezida Sisi wa Misiri n’umwami wa Bahrain.

Ibyemezo bya Perezida Trump byo kubuza abagenzi bava mu bihugu birindwi byiganjemo abayisilamu byarakaje benshi mu bihugu byinganjemo idini ya Kiyisilamu.

Trump n'umugore we Melania bakiriwe n'umwami Salman bin Abdulaziz Al SaudTrump n’umugore we Melania bakiriwe n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Impeta ikora kimwe nk’agakingirizo yashyize igorora abagore
Gasabo: Yakatiwe burundu ashinjwa kwica mubyara we babyaranye
Amafoto: U Burusiya bwamuritse intwaro zikomeye za gisirikare
Mu minsi ya Noheli indaya zari zagabanyije ibiciro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.